Christa Pike, umugore wakatiwe igihano cy’urupfu muri leta ya Tennessee yo muri Amerika yagaruye ubwenge kandi ashobora kuvuga nyuma yo kurokoka igikorwa cyo gushyira mu bikorwa icyo gihano hakoreshejwe umuti wica.
Ku wa Kabiri w’ejo hashize tariki ya 6 Ukwakira 2026, abanyamategeko be batangaje ko uyu mugore w’imyaka 50 akomeje kwitabwaho byihariye n’abaganga. Bavuze ko akiri mu bitaro, afite amapingu ku maboko no ku maguru kandi aziritse ku gitanda.
Ku wa 30 Nzeri, Pike yatewe umuti witwa pentobarbital inshuro ebyiri, ugamije gushyir amu bikorwa igihano cy’urupfu, ariko ntiyapfa. Yahise ajyanwa mu bitaro, aho yamaze iminsi yataye ubwenge.
Nubwo yatangiye kuvuga no kumenya ibimukikije, abanyamategeko be bavuga ko uko ubuzima bwe buzamera bitarasobanuka, kandi ko ashobora kuzakenera igihe kirekire cyo gukira.
Deborah Denno, umwarimu mu ishuri ry’amategeko rya Kaminuza ya Fordham akaba n’impuguke mu bijyanye n’igihano cy’urupfu, yabwiye BBC ko yatunguwe no kumva ko Pike yagaruye ubwenge.
Yasobanuye ko hari izindi mfungwa zarokotse ibikorwa byo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu, ariko ko muri izo ngero, abakozi babaga bananiwe kubona imitsi yo guteramo umuti. Kuri Pike ho, umuti waratanzwe ariko ntiyapfa.
Dr Joel Zivot, inzobere mu gutera ikinya igira inama abanyamategeko ba Pike, yavuze ko bishoboka ko umuti bamuteye, wakwirakwiriye mu nyama zo munsi y’uruhu, aho kwinjira mu maraso ku rugero rwari gutuma apfa. Icyakora impamvu nyakuri yatumye icyo gikorwa kitagera ku ntego iracyakorwaho iperereza.
Mbere y’uko Pike aterwa uwo muti, abanyamategeko be bari baraburiye inzego zibishinzwe ko imitsi ye mito n’ikibazo cy’ubuzima afite byashoboraga gutuma icyo gikorwa kimutera ububabare bukabije. Bavuga ko nyuma yacyo yagize ibikomere bikomeye ku maboko.
Guverineri wa Tennessee, Bill Lee, yasabye ko hakorwa isuzuma ryigenda ku byabaye, anasubika gushyir amu bikorwa igihano cy’urupfu cyari gisigaye muri uyu mwaka. Kugeza ubu, ntiharatangazwa niba Pike azongera kugeragezwaho icyo gihano.
Pike yakatiwe igihano cy’urupfu kubera uruhare yagize mu iyicwa rya Colleen Slemmer mu 1995. Icyo gihe yari afite imyaka 18, naho Slemmer afite 19. Pike n’umusore bakundanaga, Tadaryl Shipp, bakubise Slemmer banamutera ibyuma, nyuma y’uko bahuriye mu kigo cyigishaga urubyiruko imyuga.
Shipp yari afite imyaka 17 igihe icyaha cyakorwaga, bityo ntiyakatirwa igihano cy’urupfu kubera ko yari atarageza imyaka y’ubukure. Na we aracyafunzwe.
Abanyamategeko ba Pike bakomeje gusaba Guverineri Lee gukoresha ububasha bwe, agahindura igihano cy’urupfu yakatiwe kikaba igihano cya burundu, nta burenganzira bwo kurekurwa by’agateganyo.

Ibitekerezo