Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko ibuza viza abantu ishinja ivangura ku bazungu bo muri Afurika y’Epfo, mu gihe hakomeje kwiyongera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Ubutegetsi bwa Trump bwanenze Afurika y’Epfo ku ngingo nyinshi, zirimo politiki zigamije gukemura ubusumbane bushingiye ku moko ivuga ko ivangura rikorerwa Abanya-Afrika, cyane cyane abakomoka ku bimukira b’Abaholandi n’Abafaransa.
Ku wa Kabiri w’ejo hashize ni beo Umunyamabanga wa Leta y’Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko ibihano bya viza bizareba abantu bashishikariza ivangura rishingiye ku moko, abatera abandi gukora ibikorwa by’urugomo cyangwa abashyigikira kwambura abantu ubutaka batishyuwe ingurane. Icyakora, ntiyahise atangaza amazina y’abafatiwe ibyo bihano.
Umubano w’ibihugu byombi warushijeho kuzamba kuva Trump yasubira ku butegetsi. Amerika yahagaritse zimwe mu nkunga yahaga Afurika y’Epfo, yirukana ambasaderi wa yo ndetse yemera kwakira abimukira babaga muri icyo gihugu ivuga ko bahunze itotezwa.
Afurika y’Epfo ivuga ko nta politiki ifite yo gutoteza abazungu cyangwa kubambura ubutaka uko yishakiye. Inzego za yo zivuga ko nta bimenyetso byizewe bigaragaza ko abazungu ari bo bibasirwa cyane n’ibyaha by’urugomo kurusha andi moko.
Impaka zakajije umurego nyuma y’uko Perezida Cyril Ramaphosa ashyize umukono ku itegeko ryemerera Leta, mu bihe bidasanzwe, gufata ubutaka ku nyungu rusange nta ngurane itanzwe. Iryo tegeko risaba ko mbere na mbere habaho ibiganiro na nyir’umutungo, kandi impaka zishobora kugezwa mu nkiko.
Ikibazo cy’ubutaka gikomeje kugira uburemere muri Afurika y’Epfo, nyuma y’imyaka irenga 30 ubutegetsi bwakoze ubwicanyi bushingiye ku moko (Apartheid) burangiye. Muri icyo gihe, abaturage b’abirabura bambuwe ubutaka kandi bavutswa uburenganzira bw’ibanze. Guverinoma ivuga ko amavugurura y’ubutaka agamije gukemura ubwo busumbane bwo mu mateka.
Abazungu, bangana na gato hejuru ya 7% by’abaturage b’Afurika y’Epfo, ni bo bagifite igice kinini cy’ubutaka bw’ubuhinzi bwigenga.
Rubio yavuze ko abantu bagira uruhare mu bikorwa Amerika ifata nk’akarengane gakorerwa abimukira baba muri Afurika y’Epfo badakwiye kwemererwa kwinjira muri icyo gihugu. Ambasade y’Amerika i Pretoria na yo yatangaje ko ibyo bihano bya viza ari intambwe ya mbere mu zindi ngamba zikomeye zishobora gukurikiraho.
Afurika y’Epfo yari yagerageje kugabanya amakimbirane, harimo uruzinduko Ramaphosa yagiriye muri White House muri Gicurasi. Icyakora, ibyo biganiro ntibyatanze umusaruro, ndetse muri Kanama ibicuruzwa byoherezwa muri Amerika biva muri Afurika y’Epfo byashyizweho umusoro wa 30%.
Ibi bihano bishya byafashwe hashingiwe ku itegeko ry’abinjira n’abasohoka ry’Amerika, ryemerera Umunyamabanga wa Leta kubuza abanyamahanga kwinjira mu gihugu igihe abonwa nk’abashobora kubangamira inyungu za politiki mpuzamahanga za cyo.

Ibitekerezo