U Rwanda na RDC bagiye gukorera ibiganiro i Genève

Kuri uyu wa Gatatu no ku wa Kane, tariki ya 16 n’iya 17 Nzeri 2026, intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zirahurira i Genève mu Busuwisi mu biganiro bizibanda ku gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington rigeze.

Aya masezerano yashyizweho umukono bwa mbere ku wa 27 Kamena 2025, yongera gushimangirwa n’amasezerano y’amahoro n’iterambere yasinywe ku wa 4 Ukuboza uwo mwaka. Agamije gukemura ibibazo by’umutekano bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu.

Biteganyijwe ko intumwa z’ibihugu byombi zizaganira ku ngingo zirimo gahunda yo guhashya umutwe w’a’inyeshyamba wa FDLR, wakomotse ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kuvanaho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho kubera impungenge z’umutekano wa rwo.

U Rwanda rumaze igihe rushinja ubutegetsi bwa RDC gukorana no guha intwaro FDLR, mu gihe Kinshasa na yo ishinja Kigali gufasha umutwe wa AFC/M23. U Rwanda ruhakana ibyo birego, rukavuga ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC gikwiye gushakirwa umuti hashingiwe ku mizi ya cyo.

Inama y’i Genève ikurikira indi yabereye muri uwo mujyi ku ya 12 n’iya 13 Kanama 2026. Muri iyo nama ya gatandatu y’Urwego Ruhuriweho Ruhuza Ibikorwa by’Umutekano, impande zombi zemeranyije guteza imbere gahunda ebyiri zigamije gukomeza igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington. Zanemeye ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizasuzuma, zigatanga ibitekerezo muri iyi nama ikurikiyeho.

Iyi nama ibaye mu gihe imirwano igikomeje mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo za RDC. Ibyo bituma ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe i Washington rikomeza kugorana, cyane cyane ku ngingo zo guhashya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.

Ibiganiro hagati ya RDC na AFC/M23 byo bikomeje kunyura mu yindi nzira ihuzwa na Qatar i Doha. Nubwo iyo nzira itandukanye n’amasezerano ya Washington, byombi bifatwa nk’ibice byuzuzanya mu rugendo rwo gushakira amahoro arambye uburasirazuba bwa RDC no kugabanya amakimbirane mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Abakurikiranira hafi ibibazo byo muri aka karere basanga inama y’i Genève ishobora gutanga umusaruro ari uko impande zombi zishyize mu bikorwa ibyo ziyemeje, zigashyiraho uburyo bugaragara bwo kubigenzura no kubazwa inshingano.

Ku wa 27 Kamena 2025, i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe (ibumoso), Umunyamabanga wa Leta ya Amerika, Marco Rubio (hagati) na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner (iburyo), mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC. Ifoto by’Ubunyamabanga bw’Amerika yafotowe na Freddie Everett

Ibitekerezo