Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri, 2026, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen, yashyigikiye ibitekerezo by’uko Kanada (Canada) yagirana ubufatanye bwihariye n’uyu muryango”.
Ursula von der Leyen yabwiye Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ko ashaka “gufungura amarembo” kuri Canada, bizasaba imikoranire ya hafi ku nzego zitandukanye z’ingenzi.
Uyu muyobozi yatangaje ko uwo muryango ushaka kugirana na Canada ubufatanye bwihariye, mu gihe umubano wa Ottawa na Washington ukomeje kuzamo agatotsi bitewe n’impaka z’ubucuruzi.
Ibi bije nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, avuze ko igihugu cye cyifuza kugirana na EU “ubufatanye budasanzwe”. Carney yari i Strasbourg, aho yari yitabiriye ijambo ngarukamwaka rigaragaza uko EU ihagaze, ndetse akaba ateganyijwe kugeza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi.
Von der Leyen yavuze ko ubu bufatanye butagamije kurwanya ikindi gihugu, ahubwo ko ari uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga mu gihe amategeko agenga umubano mpuzamahanga agenda atakaza agaciro.
Yagaragaje ko EU na Canada bihuje ku ngingo nyinshi, zirimo demokarasi, gufasha Ukraine, umutekano, ikoranabuhanga, ingufu, amabuye y’agaciro y’ingenzi, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kurinda ubukungu.
Icyakora, ntiyasobanuye neza uburyo Kanada yahabwa ubunyamuryango bwihariye muri EU. Bene ubwo buryo ntibusanzwe mu mategeko y’uyu muryango, kandi kubushyiraho bishobora gusaba ibiganiro bimara imyaka myinshi.
Bimwe mu bihugu bigize EU bishobora gushyigikira ko hubakwa ku masezerano asanzwe ahuza impande zombi mu bucuruzi no mu bwugarizi, aho gushyiraho ubundi buryo bw’ubunyamuryango. Ibihugu 10 muri 27 bigize EU ntibirarangiza kwemeza burundu amasezerano y’ubucuruzi busesuye yasinywe na Kanada mu myaka hafi 10 ishize.

Umubano wa Canada na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika warushijeho kuzamba nyuma y’uko ibiganiro by’ubucuruzi bihagaze, bigakurikirwa no kongera imisoro ku bicuruzwa. Amagambo ya Perezida Donald Trump yo kuvuga ko Kanada ishobora kuba Leta ya 51 ya Amerika na yo yongereye amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.
Ibihugu by’Uburayi na byo bifite impungenge z’imisoro ya Amerika, ndetse n’amagambo ya Trump ku kwigarurira Greenland, agace kigenga ariko kabarizwa muri Danemark, kimwe mu bihugu bigize EU.
Von der Leyen yanatanze igitekerezo cyo gushyiraho Inama y’Umutekano y’Uburayi, yashobora guhuza ibihugu bigize EU n’abafatanyabikorwa barimo Ubwongereza, Ukraine, Kanada na Noruveje.
Iyo nama yafasha abayobozi kuganira byihutirwa igihe kimwe mu bihugu cyaba gihanganye n’ikibazo cy’umutekano. Icyakora, hari impungenge ko ishobora kubangamira cyangwa gusimbura zimwe mu nshingano z’Umuryango wo gutabarana wa OTAN.
Von der Leyen yavuze ko EU izakomeza gukorana na OTAN kandi ko kongera amafaranga ashyirwa mu bwirinzi bizakorwa mu buryo buhuye n’intego z’uwo muryango.
Mu bindi biteganyijwe, EU irashaka gushyiraho uburyo bwo kugenzura ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu bana. Abari munsi y’imyaka 13 bashobora kuzikumirwa, naho abafite hagati y’imyaka 13 na 15 bakazifungurirwa gusa babyemerewe kandi bagenzurwa n’ababyeyi.
EU irateganya kandi gushyiraho uburyo bwihutirwa bwo gufasha ibihugu bihura n’umubare munini w’abimukira. Von der Leyen yavuze ko ubwo buryo bwakoreshwa gusa mu bihe byagenwe kandi uburenganzira bw’ibanze bugakomeza kubahirizwa.
Icyakora, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ifite impungenge ko izo ngamba zishobora gutuma abantu bugarijwe n’ibibazo, cyane cyane abagore n’abana, babuzwa uburinzi bahabwa n’amategeko mpuzamahanga.

Ibitekerezo