Urukiko rw’Ikirenga rwakomye mu nkokora gahunda ya Trump ku matora

Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwanze ko gahunda ya Perezida Donald Trump yo gushyiraho amabwiriza mashya agabanya uburyo bwo gutora hakoreshejwe amabaruwa itangira gukurikizwa mbere y’amatora yo hagati ya manda ateganyijwe mu Gushyingo 2026.

Abacamanza b’uru rukiko bashyigikiye icyemezo cy’umucamanza wo ku rwego rwa leta wari wahagaritse by’agateganyo Ikigo cy’Amaposita cy’Amerika (USPS) gushyira mu bikorwa amabwiriza mashya arebana n’impapuro z’itora zoherezwa mu iposita.

Trump yari yashyize umukono ku iteka rya Perezida muri Werurwe 2026, ategeka USPS gushyiraho uburyo bushya bwo kugenzura impapuro z’itora zoherezwa mu iposita. Yavugaga ko izi ngamba zigamije gukumira uburiganya mu matora.

Muri ayo mabwiriza harimo gushyira kode yihariye kuri buri bahasha irimo urupapuro rw’itora no gusaba inzego z’amatora muri Leta zitandukanye gutanga amakuru y’abatora bakoresha ubu buryo binyuze ku rubuga rwabugenewe.

Icyakora, Leta 23 hamwe n’Umujyi wa Washington DC bareze basaba ko ayo mabwiriza ahagarikwa, bavuga ko abangamira ububasha Leta zihabwa n’Itegeko Nshinga bwo gutegura no kuyobora amatora. Ihuriro ry’abakozi b’amaposita na ryo ryagaragaje ko igihe gisigaye mbere y’amatora kidahagije kugira ngo abakozi batozwe uburyo bushya.

Umucamanza Brett Kavanaugh wo mu Rukiko rw’Ikirenga yashyigikiye ko amabwiriza adashyirwa mu bikorwa mu matora yo muri uyu mwaka, nubwo yagaragaje ko mu gihe urubanza ruzaba rukomeje, hashobora kuzagaragara ko USPS ifite ububasha bwo gushyiraho amwe muri ayo mategeko.

Abacamanza Samuel Alito na Clarence Thomas bo ntibashyigikiye icyo cyemezo, bagaragaza ko Ikigo cy’Amaposita gifite ububasha bwagutse bwo kugena uburyo serivisi z’amaposita zikoreshwa.

Ku wa 4 Nzeri 2026, Umucamanza Indira Talwani ukorera i Boston yari yahagaritse ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Trump, avuga ko kuyatangiza habura igihe gito ngo amatora abe bishobora gutuma bamwe mu baturage batakaza amahirwe yo gutora. Urukiko rw’ubujurire na rwo rwaje kwanga guhagarika icyo cyemezo.

Iki cyemezo kije mu gihe zimwe muri Leta zatangiye kohereza impapuro z’itora ku bazatora hakoreshejwe amaposita. Amatora yo hagati ya manda azagena ishyaka rizagira ubwiganze muri Kongere y’Amerika.

Trump amaze igihe anenga uburyo bwo gutora hakoreshejwe amaposita, avuga ko bushobora guteza uburiganya, nubwo na we yigeze kubukoresha. Mu matora rusange yo mu 2024, hafi 30% by’abatoye bakoresheje impapuro z’itora zoherejwe mu iposita.

Icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga ntikirangije burundu impaka kuri aya mabwiriza, kuko imanza ziyarebana zikomeje mu nkiko.

Ingoro y’Urukiko rw’Ikirenga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ifoto: Getty Images

Ibitekerezo