Amerika:Ibitangazamakuru bisubijwe uburenganzira.

Text size

Umucamanza wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yategetse White House gusubiza ako kanya uburenganzira bwo gukorera muri iyo nyubako ibitangazamakuru bitatu byari byarahagaritswe na Perezida Donald Trump.

Amakuru dukesha BBC, avuga ko Urukiko rwo mu ntara ya Columbia rwatanze icyemezo cy’agateganyo gihagarika iryo tegeko ryo kubuza ibyo bitangazamakuru gukorera muri White House.

Icyemezo kizamara iminsi 14, kandi kireba CNN, MS NOW na Politico.Ibyo bitangazamakuru byari byajyanye ikibazo mu nkiko, bivuga ko kubuzwa gukorera muri White House binyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Abanyamakuru babo bari bambuwe ibyangombwa bibemerera kwinjira muri White House (hard passes), ndetse babuzwa kuhakorera.Ubuyobozi bwa Trump bwagerageje gusobanura icyo cyemezo mu rukiko, bushinja ibyo bitangazamakuru gutangaza amakuru atari ukuri ndetse buvuga ko ibyo bikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.

Icyakora, urukiko ntirwemeye iyo mpamvu nk’uko yari yatanzwe n’ubuyobozi.Kugeza ubu, White House ntabwo yari yagira icyo ivuga ku cyemezo cy’umucamanza. Abavoka bahagarariye Perezida Trump bashobora kandi kujya mu rundi rwego rw’ubutabera cyangwa kuregera iki cyemezo.

Umucamanza Timothy Kelly yavuze ko CNN, Politico na MS NOW bifite amahirwe yo kugaragaza ko White House itubahirije bihagije uburyo bwemewe n’amategeko mu gufata icyemezo cyo kubambura ibyangombwa byo kwinjira.

Uyu mucamanza kandi yashidikanyije ku mpamvu z’umutekano w’igihugu zatanzwe n’ubuyobozi bwa Trump.

Yagaragaje ko igihe Perezida Trump yatangazaga bwa mbere ko ibyo bitangazamakuru bibujijwe, atari yavuze ko impamvu ari umutekano w’igihugu.

Urukiko rwagize ruti: “nta bimenyetso bifatika bihagije biri muri dosiye bigaragaza ko kwambura ibyo bitangazamakuru ibyangombwa byo kwinjira muri White House bizarinda umutekano w’igihugu, cyangwa ko umutekano w’igihugu wazahungabana.”

Urukiko rwategetse ko ibyo byangombwa bisubizwa mu gihe urubanza rukomeje.

Urukiko rwasubije ibitangazamakuru uburenganzira bwo gukorera muri WhiteHouse,ifoto:BBC

Ibitekerezo