AmakuruPolitiki

Amwe mu mateka atangaje ya Allen ukekwaho kurasa muri White House

Urwego rwa BBC rushinzwe kugenzura amakuru (BBC Verify) rwatangiye gusesengura ubuzima n’ibikorwa byo ku mbuga nkoranyambaga by’umugabo ukekwaho kurasa i Washington, witwa Allen.

Amakuru agaragara mu nyandiko z’iyandikwa ry’abatora mu Ntara ya Los Angeles yerekana ko Allen atari afite ishyaka rya politiki abarizwamo. Icyakora, inyandiko za Komisiyo ishinzwe amatora muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (FEC) zagaragajwe na BBC Verify zemeza ko mu Kwakira 2024 yatanze inkunga y’amadolari 25 ku rubuga rwa ActBlue, amafaranga yari agenewe kwamamaza kandidatire ya Kamala Harris ku mwanya wa Perezida.

Ku rubuga rwa LinkedIn, Allen yivuga nk’umutekinisiye mu bya mekanike (mechanical engineer), umutekinisiye w’imikino ya video ndetse n’umwarimu. Yize ibijyanye na mekanike muri Kaminuza ya California Institute of Technology (Caltech), imwe muri kaminuza zikomeye cyane, aho yanitabiriye ibikorwa by’umuryango w’abakirisitu.

Mu 2025, yarangije icyiciro cya Master mu bijyanye na mudasobwa (computer science) muri California State University, Dominguez Hills, anabisangiza abantu kuri LinkedIn ashyiraho ifoto yambaye ikanzu y’abarangije.

Yanakoze kandi ashyira ku isoko umukino wa video witwa “Bohrdom”, washyizwe ku rubuga rwa Steam rukwirakwiza imikino.

Ku rubuga rwa Facebook, amafoto ya Allen ajyanye n’ayo yafashwe igihe yafatwaga agaragaza ubuzima busanzwe, aho agaragara aseka ari kumwe n’umuryango we mu minsi mikuru ya Noheli no mu birori byo gusoza amasomo.

Mu Kuboza 2024, yahawe igihembo cy’umwarimu w’ukwezi muri sosiyete ya C2 Education, itanga amasomo yo gufasha abanyeshuri no kubategurira ibizamini byo kwinjira muri kaminuza. Nk’uko LinkedIn ibigaragaza, yatangiye kuhakorera nk’umwarimu w’igihe gito kuva mu 2020.

Allen ukekwaho kurasa muri White House (Ifoto: LinkedIn ya Allen Via BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *