Umuhanzikazi Ariel Wayz yasabye abantu guhagarika gukomeza kumugereranya n’abandi bahanzikazi bo mu Rwanda, kuko umuziki we utandukanye n’uwabo.
Yavuze ko ibyo bintu yita amafuti bikwiye guhagarara, ahubwo bagatangira kujya babashyigikira aho kubagereranya.
Yanditse agira ati “Ariko kuki mwirirwa mugereranya abahanzikazi bake mufite? Ntekereza ko ari ubuswa kandi bigomba guhagarara.”
“Mwakagombye kuba mubashyigikira, aho kubagereranya! Umuziki wange urihariye, n’uwabo bandi ufite ibyawo. Mundeke kungereranya muri ibyo bintu by’amafuti.”
Ariel Wayz amaze iminsi 6 ashyize hanze indirimbo yise “Waiting” yakoranye na Bensoul wo muri Kenya.
Uwayezu Ariel ni umwe mu bahanzikazi b’abanyamurava bafite ijwi ryuje ubuhanga mu muziki w’u Rwanda.
Yavukiye mu Karere ka Rubavu mu mwaka wa 2000, akaba umwana wa gatanu mu muryango w’abana umunani.
Impano ye ayikomora kuri nyina waririmbaga muri Orchestre Ingeri mu myaka ya 1990.
Yize umuziki ku buryo bw’umwuga mu ishuri rya Nyundo Music School kuva mu 2016, Nyuma yo gusoza amasomo, yabaye umuririmbyi mukuru w’itsinda Symphony Band, mu 2020 nibwo yasezeye muri iri tsinda atangira urugendo rwe nka solo artist.
Yasohoye EP zikunzwe nka Love & Lust (2021) na TTS (Touch The Sky) (2022) akaba afite album imwe yise “Hear to Stay” yamuritse mu 2025.
Mu mwaka wa 2025, yasinye amasezerano akomeye na sosiyete ikora iby’umuziki ku isi ya Universal Music Group (UMG) East Africa.

Ibitekerezo