Autralia: Uwari Musenyeri arashinjwa gusambanya abasore babiri

Text size

Uwahoze ari Musenyeri w’Umunya-Australia, Christopher Saunders, yakatiwe imyaka itandatu n’igice azira gufata ku ngufu no gusambanya abasore babiri b’Abasangwabutaka bo muri icyo gihugu.

Saunders w’imyaka 76 yakatiwe gufungwa kuri uyu wa Gatatu. Azarekurwa mbere y’uko manda ye irangira guhera muri Gashyantare (2) 2031.

Muri Kanama (8), urukiko rwari rwamushinje icyaha kimwe cyo gufata ku ngufu n’ibyaha 12 byo gusambanya abasore batabishaka.

Saunders yeguye mu mirimo ye ya Musenyeri wa Broome mu 2020, ubwo ibirego byatangiraga.

Mu rubanza rwabereye mu burengerazuba bwa Australia, ubushinjacyaha bwavuze ko Saunders yegereye aba basore, abatumira guhura na we aho basabwaga gukuramo imyenda yabo no kubaha inzoga nyinshi. Ibi byakunze gukorwa mu nyubako z’urusengero no gukoresha amafaranga yarwo.

Urukiko rwamushinje gusomana no gukora ku mibiri y’aba basore mu buryo buteye isoni hagati ya 2010 na 2019. Yanahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umwe muri bo.

Ariko ntiyahamijwe ibyaha yashinjwe byavugwaga ko yakoreye umusore wa gatatu.

Umwe mu bahohotewe yabwiye urukiko ko bigoye kuvuga ku byabaye. Yagize ati: “Nari igikinisho yakoresheje. Ubu mfite ndwaye umutwe kandi mporana ububabare bwinshi.”

Umucamanza Martin Flynn yavuze ko Saunders yasuzuguye icyubahiro cy’abo yahohotewe kandi ko yabateye ububabare buhoraho.

Musenyeri Mukuru wa Perth, Timothy Costelloe, yasabye imbabazi abasore kandi avuga ko bagaragaje ubutwari mu kubwira urukiko ibyababayeho no gushaka ubutabera.

Saunders yabanje gukorwaho iperereza na polisi mu 2020, ariko amaherezo ntiyashinjwa. Polisi yongeye kubisubiza nyuma y’iperereza ryihariye ryategetswe na Papa.

Kiliziya Gatolika irasabwa kwambura Saunders izina rye risigaye rya musenyeri n’ububasha bwe. Umwanzuro wa nyuma uzafatwa na Vatikani.

Uwahoze ari Musenyeri muri Australia akurikiranyweho gusambanya abasore babiri. Ifoto: Getty Images

Ibitekerezo