Urukiko Rukuru rwashimangiye igihano cya burundu Béatrice Munyenyezi yakatiwe, rumuhamya ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi n’ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore n’abakobwa ku ngufu.
Munyenyezi yari yajuririye igihano yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye mu 2024. Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha imanza z’ibyaha byambukiranya imipaka rukorera i Nyanza, rwasanze ubujurire bwe nta shingiro bufite.
Mu mwanzuro warwo, rwavuze ko ibimenyetso n’ubuhamya byatanzwe bifite ishingiro. Rwasobanuye ko kuba abatangabuhamya baratanze ibisobanuro bitandukanye bidashaka kuvuga ko bavuguruzanya, kuko buri wese yavuze ibyo yiboneye.
Abunganira Munyenyezi bari bavuze ko abatangabuhamya batumvikanaga ku muntu bashinjaga, kuko bamwe bavugaga ko yari umunyeshuri mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, mu gihe we yavugaga ko yari akiri mu mashuri yisumbuye.
Munyenyezi yabaga mu Mujyi wa Butare, ubu witwa Huye, mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yaregwaga kwica abantu bane akoresheje imbunda nto ya pistolet, gushinga bariyeri zicirwagaho Abatutsi no gushishikariza Interahamwe gusambanya abagore ku gahato mbere yo kubica. Mu batangabuhamya bo mu rubanza mu mizi, umwe yavuze ko Munyenyezi yishe arashe umubikira utaramenyekanye amazina.
Mu gihe cy’urubanza, Munyenyezi yahakanye ibyaha byose. Yavugaga ko yari atwite impanga mu gihe cya jenoside, ko atigeze ajya kuri bariyeri kandi ko nta ruhare yayihizemo.
Munyenyezi w’imyaka 56, yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 2021. Mbere yaho yari yarafungiwe muri Amerika azira kubeshya urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.
Ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobali, akaba umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango mu gihe cya jenoside. Bombi bafunzwe kubera ibyaha bya jenoside. Munyenyezi yakunze kuvuga ko ubushinjacyaha bugerageza kumwitirira ibyaha by’umuryango yashatsemo.
Abamwunganira, Me Félicien Gashema na Bruce Bikotwa, ntibigeze batangaza niba azajuririra iki cyemezo.

Ibitekerezo