Babiri mu bashinjwaga na DJ Sonia yabababariye

Umuvangamiziki wamamaye nka DJ Sonia, yahisemo kugirira imbabazi abantu babiri bari mu bantu barindwi barezwe ibyaha bifitanye isano no kumusebya no kumuharabika ku mbuga nkoranyambaga.

Aba babiri barimo Nyabyenda Cassien uzwi ku mazina ya Pizzo Cassien, uzwiho gutunga umuyoboro wa YouTube wa Max TV, ndetse n’undi uzwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga ku mazina ya Kazungu Kaboss, bari bamaze iminsi bafunzwe nyuma y’ikirego DJ Sonia yatanze avuga ko hari abantu bamukoreraga ibikorwa byo kumutesha agaciro no kumubuza amahwemo.

DJ Sonia yari yatangaje ko yari amaze igihe ahanganye n’abantu bamutukaga, kumusebya ndetse bakanakwirakwiza ubutumwa yabonaga ko bwangiza izina rye ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma yo gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bamwe mu bakekwaho kubigiramo uruhare batangiye gukurikiranwa n’amategeko.

Amakuru avuga ko Pizzo Cassien na Kazungu Kaboss ari bo babashije kuboneka imbere y’ubutabera, mu gihe abandi bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa, harimo n’ababa hanze y’u Rwanda, dosiye ya bo igikomeje gukurikiranwa.

Nyuma y’iminsi bari bamaze bafunzwe, DJ Sonia yafashe icyemezo cyo kubaha imbabazi, bituma barekurwa bongera gusubira mu buzima busanzwe.

Mu kiganiro yagiranye n’Igihe dukesha iyi nkuru, DJ Sonia yavuze ko icyemezo yafashe kitari icyo kwihorera ahubwo cyari kigamije kugaragaza ko ashaka gukemura ikibazo mu bwubahane.

Yagize ati: “Ninjye wafashe icyemezo cyo kubababarira. Ni uburyo bwo kubereka ko ntahwanye na bo kandi nta kibi mbifuriza. Mu magambo make ni ukubaruta nubwo bo bampemukiye”.

Yongeyeho ko imbabazi yatanze zigenewe gusa abo babiri babashije kugera imbere y’ubutabera, mu gihe abandi bakirebwa n’amategeko.

Ati: “Nabihanganiye kuko ari aba babiri babashije kwitaba ubutabera. Abandi bo ibya bo bizakomeza gukurikiranwa.”

DJ Sonia yavuze kandi ko yizera ko igihe bamaze bari mu maboko y’ubutabera cyabaye isomo kuri abo yahaye imbabazi, ndetse ko ashobora no kubabarira abandi nibaramuka bamusabye imbabazi mu buryo bw’ukuri.

Ati: “Nibaze bazinsabe. Nimbona koko bazisaba babikuye ku mutima, nzazibaha nta kibazo. Ariko ntabwo nababarira umuntu utigeze ansaba imbabazi.”

Nubwo DJ Sonia atigeze ashyira ahagaragara amazina y’abandi bantu baregwa muri iyi dosiye, amakuru avuga ko abaregwa bose ari barindwi, aho bashinjwa ibikorwa byo gukwirakwiza amagambo cyangwa ubutumwa byagaragaye nk’ibyamusebyaga ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’imbabazi yahaye Pizzo Cassien na Kazungu Kaboss, hasigaye abandi batanu bakiri mu nzira yo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Iyi dosiye yongeye kugarura impaka ku buryo imbuga nkoranyambaga zishobora gukoreshwa mu kwangiza izina ry’umuntu, ndetse n’uburyo abantu b’ibyamamare bakomeza guhangana n’ibibazo by’amagambo abatesha agaciro kuri murandasi. Mu Rwanda, amategeko ahana ibyaha birimo gusebanya, gutukana cyangwa gukwirakwiza amakuru ashobora kwangiza icyubahiro cy’umuntu, mu gihe bigaragajwe ko byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Pizzo Cassien, nyiri Max TV (Ifoto: Instagram/Pizzo Cassien)
Pizzo Cassien (ibumoso), DJ Sonia (hagati) na Kazungu Kaboss (iburyo). Aba bari kumwe na DJ Zonia ni bo yabababariye: Ifoto yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano: Kigali24

Ibitekerezo