Dj Sonia yagaragaje ko ananiwe kwihanganira abantu bakomeza kumuharabika ku mbuga nkoranyambaga no gushaka kumugirira nabi, nkuko yaburiwe n’inshuti ze ko hari abantu bashaka kumugirira nabi n’abashaka kumusebya bamuvugaho inkuru zimwandagaza.
Abinyujije kuri Instagram, DJ Sonia yashyize hanze ubutumwa bw’amajwi bw’umuntu uri kumuburira ko hari abantu bari gupanga kumugirira nabi bityo akwiye kwitwararika.
Dj Sonia mu butumwa yaherekesheje aya majwi, yavuze ko yihanganye bihagije ariko aho bigeze birakabije bityo ko ibyabaye bihagije.
Ati “Bigeze kuri uru rwego? Kumparabika ntabwo bihagije murashaka no kungirira nabi?
“Mwagiye musiga icyasha izina ryange ngaceceka nkabyihorera kuko mu by’ukuri numvaga ko ntakwiye kubitakazaho imbara n’igihe cyange, ariko murabona aho bigeze ubu? Ntabwo nzatuma bikomeza. Birahagije.”
Kuri iyi nshuro ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacaracara amajwi avuga ko uyu mukobwa yasambaniye mu bwiherero bwa tumwe mu tubari two muri Kigali.
DJ Sonia si mushya mu bijyanye no kuvanga umuziki mbere y’uko abyinjiramo yabanje gushakishiriza mu guhatanira ikamba ry’ubwiza, kumurika imideli n’itangazamakuru.
Uyu mukobwa uvuka mu Karere ka Huye ari naho yakuriye, yimukiye i Kigali mu 2017 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye agiye gutangira kwiga kaminuza.
DJ Sonia yavuze ko mu 2018 inshuti ye yamusabye kwitabira irushanwa rya Miss & Mr Elegancy. Icyo gihe yabyinjiyemo iwabo batabyumva neza, ariko yatunguwe n’uko yarigezemo baramushyigikira.
Nubwo ari umukobwa wakuze akunda ibijyanye n’imiziki, muri uwo mwaka ubwo yari amaze gutsindwa mu irushanwa ry’ubwiza, mukuru we yaramusohokanye ngo barebe ko atagira agahinda.
Nyuma yo kuva mu byo guhatanira ikamba, DJ Sonia yavuze ko we n’abo bari bafatanyije bahise biyemeza gushinga sosiyete yo kumurika imideli.
Icyo gihe yibuka ko bamuritse imideli mu birori bya ‘XMass Celebrities Party’ byari byateguwe na Bad Rama mu 2018.
Ni ibirori DJ Sonia ahamya yatunguwe bikomeye no kwibonera ibyamamare imbonankubone cyane ko yajyaga abumva gusa.
Icyakora bitewe n’uko ibyo kumurika imideli bitamuhaga amafaranga ahagije, yaje kubivamo yikomereza amasomo.
Ni umukobwa ariko ku rundi ruhande wanashakishirije mu itangazamakuru nubwo ataritinzemo.
Mu 2019 nibwo DJ Sonia yagiye kuri Radio 10 kugerageza amahirwe ariko biza kwanga kuko byamutwaraga umwanya.
Mu gusezera Radio 10, DJ Sonia yari yiyemeje kwikomereza amasomo agashyira ku ruhande ibindi byose.
Mu mpera za 2019, DJ Sonia ufite musaza we wigeze gukora akazi ko kuvanga imiziki (DJ Patson) ari mu batangiye kujya bamwigisha.
Nyuma yo kubikunda no kubyiga, yaje gusohokera muri Silent Disco yabereye ahitwaga muri White Club Kimironko, inshuti ze zari zizi ko yiga kuvanga imiziki zimusaba ko yacurangaho.
Mu 2020 ubwo Covid-19 yari imaze kugera mu Rwanda, DJ Sonia yaje kwisanga mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru abifashijwemo na DJ Bissosso ari naho yubakiye izina.
DJ Sonia avuga ko umwuga wo kuvanga imiziki, ari kimwe n’indi nubwo uteye impungenge by’umwihariko ku bana b’abakobwa.

Ibitekerezo