Ukuri ku itabwa muri yombi ry’umunyamakuru Pizzo P Cassien

Umunyamakuru Nyabyenda Cassien uzwi nka Cassien P Pizzo ukora ibiganiro binyura kuri YouTube kuri shene ya Max TV, yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu mugabo yahamagajwe na RIB aho yari ari gukorera imyitozo ngororamubiri.

Oswald Mutuyeyezu umunyamakuru wa RADIOTV10, Ari mu batangaje ko Pizzo Cassien, yatawe muri yombi ku wa Gatandatu w’icyumweru gushize.

Cassien Pizzo afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Itabwa muri yombi rya Pizzo Cassien rije nyuma yuko Kayitesi Sonia uzwi nka DJ Sonia agaragaje ko amaze igihe atotezwa n’abamusebya ku mbuga nkoranyambaga, ariko amaze imyaka 3 yarimwe ubutabera kandi yaratanze ibirego.

Amakuru avuga ko Cassien Pizzo yatawe muri yombi ari muri dosiye y’iki kirego cya Dj Sonia cy’abamaze igihe bamusebya, banamutoteza ku mbuga nkoranyambaga.

Ifungwa ry’uyu munyamakuru, ribaye hamaze iminsi humvikana ikibazo cy’abantu bakora ibiganiro kuri YouTube byibasira bamwe mu bafite amazina azwi, barimo abanyamakuru ubwabo, barimo na bamwe bamaze guhunga kubera igitutu cy’abahoza ku nkeke.

Cassien Pizzo usanzwe azwiho gukora ibiganiro bitumvikanamo imvugo nk’izo zigira abo zibasira bamwe, bivugwa ko yari aherutse gukora ikiganiro cyavugaga ku makuru y’ibihuha yavugaga kuri DJ Sonia, na yo yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu munyamakuru bivugwa ko yakoresheje ikiganiro umwe mu basebeje uyu muvangamiziki.

Hari amakuru avuga ko Dj Sonia yasabye Cassien gusiba icyo kiganiro cyamusebyaga, undi akamubera ibamba, ahubwo ngo agasa nk’umutera ubwoba, amubwira ko ntacyo yakuraho.Kugeza ubu RIB ntiremeza itabwa muri yombi ry’uyu munyamakuru ndetse n’abavugwa muri iyi dosiye.

Itabwa muri yombi rya Pizzo Cassien rihuzwa n’ibirego biherutse gutangwa na DJ Sonia

Ibitekerezo