Ubutegetsi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, bukomeje guhura n’imbogamizi zikomeye mu nkiko mu rugamba bwatangije rwo gusaba Leta zigize icyo gihugu gutanga urutonde rwuzuye rw’abantu biyandikishije gutora.
Kugeza kuri uyu wa 7 Kanama 2026, ubutegetsi bwa Trump bumaze gutsindwa imanza 21 zikurikiranya muri uyu mwaka, mu gihe Amerika yitegura amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo 2026.
Izi manza zishingiye ku cyifuzo cya Minisiteri y’Ubutabera y’Amerika cyo guhabwa n’izo Leta urutonde rw’abanditse gutora, rurimo n’amakuru bwite nk’amatariki y’amavuko, ibice by’imibare y’ubwiteganyirize ndetse hamwe na hamwe n’imibare y’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Ubutegetsi bwa Trump buvuga ko ayo makuru yabufasha kugenzura niba mu biyandikishije gutora harimo abantu batari abaturage b’Amerika, bityo bakaba badafite uburenganzira bwo kwitabira amatora.
Gusa, abacamanza bagiye bafata ibyemezo kuri izi manza bakomeje kugaragaza ko amategeko asanzweho adategeka Leta zigize Amerika gushyikiriza Leta Nkuru urutonde rwuzuye rw’abanditse ku ilisiti y’itora nk’uko Minisiteri y’Ubutabera ibisaba. Reuters yatangaje ko gutsindwa kwa Trumo ku nshuro ya 21 kwabaye muri iki cyumweru.
Iki kibazo kirushaho kugira uburemere kubera ko kije habura igihe gito ngo habe amatora yo hagati muri manda ya Perezida, azwi nka “midterm elections”, aho Abanyamerika bazatora abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abandi bayobozi batandukanye.
Ishyaka ry’Abarepubulikani rya Trump rifite ubwiganze buke mu mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, bityo ayo matora akaba ashobora kugira uruhare rukomeye mu kugena niba rizakomeza kuyigenzura cyangwa niba Abademokarate bazayigaruramo imbaraga.
Trump avuga ko hari abatari Abanyamerika batora
Kimwe mu byo Perezida Trump amaze igihe ashyira imbere ni ikibazo cy’abantu batari abaturage b’Amerika bashobora kwiyandikisha cyangwa gutora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Trump avuga ko icyo kibazo kiri ku rwego rukomeye kandi ko gishobora kugirira akamaro Ishyaka ry’Abademokarate.
Nyamara, igenzura ryakozwe na Leta zitandukanye ndetse n’ubushakashatsi bwigenga bwakomeje kugaragaza ko gutora kw’abantu batari abaturage b’Amerika kubaho, ariko ari gake cyane ugereranyije n’umubare w’abatora muri rusange.
Reuters yakoze iperereza ryagaragaje ko kuva mu 1996, igihe hashyirwagaho itegeko rihana umuntu utari umwenegihugu utora mu matora yo ku rwego rwa Leta Nkuru, abantu 129 ari bo bari bamaze gukurikiranwa kuri icyo cyaha.
Iryo perereza ryagaragaje kandi ko igice kinini cy’izo dosiye kitaturutse ku mugambi mugari wo kwiba amatora, ahubwo cyagiye gifitanye isano n’abantu bibeshye ku burenganzira bwa bo bwo gutora cyangwa amakuru atumvikanyweho neza hagati ya bo n’abashinzwe amatora.
Mu by’ukuri, kuba umuntu utari umwenegihugu w’Amerika yatora mu matora yo ku rwego rwa Leta Nkuru ni icyaha. Urugero, muri Gicurasi 2026, Minisiteri y’Ubutabera, yatangaje ko abantu bane batari abaturage b’Amerika bakurikiranywe bakekwaho kwiyandikisha no gutora mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri New Jersey.
Impaka rero ntizishingiye ku kuba ibyo bishobora kubaho, ahubwo zishingiye ku rugero bibaho no ku bubasha Leta Nkuru ifite ububasha bwo gusaba amakuru bwite y’abatora bose kugira ngo ibigenzure.
Umucamanza yongeye kwima Leta Nkuru ayo makuru
Kimwe mu byemezo bishya byafashwe n’inkiko cyaturutse i Washington, D.C., aho Umucamanza Randolph Moss yanze icyifuzo cya Minisiteri y’Ubutabera cyo guhabwa urutonde rw’abatora rudahishwemo amakuru bwite.
Moss, washyizweho n’uwahoze ari Perezida Barack Obama, yagaragaje ko niba Minisiteri y’Ubutabera ibona ko amategeko yashyizweho na Kongere atayiha amakuru ahagije kugira ngo ikore inshingano zayo, ikibazo cya yo igomba kukigeza kuri Kongere.
Ni ukuvuga ko Minisiteri y’Ubutabera ubwa yo idashobora kwagura ububasha ihabwa n’amategeko ngo isabe amakuru arenze ayo amategeko ateganya.
Mu manza nyinshi, abacamanza bagiye bashingira no ku Itegeko Nshinga ry’Amerika, riha Leta zigize icyo gihugu inshingano z’ibanze mu gutegura no gucunga amatora, nubwo Leta Nkuru na Kongere na byo bifite ububasha runaka mu kugena no kubahiriza amategeko ajyanye n’amatora yo ku rwego rw’igihugu.
Minisiteri y’Ubutabera, ku rundi ruhande, ishingira ku mategeko arimo Itegeko ry’Uburenganzira bw’Abaturage ryo mu 1960, Itegeko rigenga iyandikwa ry’abatora (NVRA) ryo mu 1993 n’Itegeko rigamije kunoza imikorere y’amatora (HAVA) ryo mu 2002, ivuga ko ayiha ububasha bwo kugenzura niba urutonde rw’abatora rucungwa neza.
Minisiteri y’Ubutabera yajuriye
Nubwo imanza 21 zamaze kugenda nabi ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Trump, urugamba ntirurarangira.
Minisiteri y’Ubutabera yajuririye ibyemezo 16 mu byo yatsinzwe kandi hari izindi manza icyenda nk’izo zari zigitegereje gufatwaho ibyemezo kugeza ku wa 7 Kanama.
Rumwe mu manza zikomeye ni urwa Michigan.
Ku wa 24 Kamena 2026, inteko y’abacamanza batatu b’Urukiko rw’Ubujurire rwa 6 rw’Amerika yemeje icyemezo cyari cyanze ikirego Minisiteri y’Ubutabera yarezemo Michigan iyisaba gutanga urutonde rw’abatora rutarahishwemo amakuru bwite.
Urukiko rugaragaza ko Minisiteri yari yarasabye amazina, amatariki y’amavuko, ibice bya nomero z’ubwiteganyirize n’imibare y’impushya zo gutwara ibinyabiziga. Iki cyemezo cy’urukiko rw’Ubujurire cyasohotse ku wa 24 Kamena 2026.
Minisiteri y’Ubutabera yasabye ko iyo dosiye yakongera gusuzumwa n’abacamanza bose bafite inshingano muri urwo rukiko.
Mu gihe yakomeza gutsindwa mu nkiko z’ubujurire, ubutegetsi bwa Trump bushobora no kugerageza kugeza zimwe muri izi manza mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Amerika.
Muri urwo rukiko, abacamanza bafatwa nk’ab’aba-Conservateurs bafite ubwiganze bwa batandatu kuri batatu. Gusa kuba Minisiteri y’Ubutabera yajurira ntibisobanuye ko Urukiko rw’Ikirenga rwahita rwemera gusuzuma dosiye ya yo.

California na West Virginia na zo zirimo
Ikigaragara muri uru ruhererekane rw’imanza 21 ni uko ibyemezo byamagana ibyifuzo by’ubutegetsi bwa Trump bitafashwe gusa n’abacamanza bashyizweho n’Abaperezida b’Abademokarate.
Byafashwe n’abacamanza bashyizweho n’Abaperezida bo mu mashyaka yombi.
Nanone kandi, Leta zagiranye amakimbirane na Minisiteri y’Ubutabera kuri iki kibazo zirimo iziyoborwa n’Abademokarate nka California, ndetse n’izikomeye ku ruhande rw’Abarepubulikani nka West Virginia.
Minisiteri y’Ubutabera yari imaze kurega Leta zirenga 20 kubera ko zanze gutanga amakuru yose yasabwe. Mu Ukuboza 2025, Minisiteri yavuze ko imanza yari imaze kurega Leta n’izindi nzego z’ibanze zari zimaze kugera kuri 22, nyuma y’uko yongeyeho District of Columbia, Georgia, Illinois na Wisconsin.
Muri Mutarama 2026 ubwo yaregaga Virginia, Minisitiri w’Ubutabera Pamela Bondi yavuze ko umubare wa Leta zari zimaze kuregwa wageze kuri 24. Yashimangiye ko kugira urutonde rw’abatora rufite amakuru nyayo ari ingenzi mu kurinda ubunyangamugayo bw’amatora.
Ubutegetsi bwa Trump bushaka ko amakuru y’abanditse gutora agereranywa n’ari muri sisitemu izwi nka SAVE — Systematic Alien Verification for Entitlements — ikoreshwa na Leta Nkuru mu kugenzura amakuru yerekeye ubwenegihugu cyangwa imiterere y’umuntu mu by’abinjira n’abasohoka.
Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko kugereranya urutonde rw’abatora na SAVE byafasha kumenya abantu batari Abanyamerika baba bariyandikishije gutora.
Ku wa 17 Nyakanga 2026, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (DHS) yatangaje ko yari yabonye abantu barenga 250.000 “bashobora kuba” atari Abanyamerika bari ku rutonde rw’abatora muri Leta enye.
Ariko ijambo “bashobora kuba” ni ingenzi cyane muri iyi mibare: DHS ntiyagaragaje umubare muri abo 250,000 wemejwe burundu ko atari abaturage b’Amerika, umubare w’abatoye cyangwa uburyo bwuzuye bwakoreshejwe mu kugera kuri icyo gipimo.
Abaharanira uburenganzira bw’abatora n’Aba-Démocrate na bo bavuga ko SAVE ishobora kuba irimo amakuru ashaje cyangwa atuzuye ku bijyanye n’ubwenegihugu bw’abantu, bigatuma Umunyamerika ufite uburenganzira bwo gutora ashobora kwibeshywaho ko atari umwenegihugu.
Ikindi cyemezo gikomeye cyafashwe ku wa 27 Kamena, ubwo Umucamanza Cathy Bissoon wo muri Pittsburgh yangaga icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Trump cyo guhabwa urutonde rw’abatora rwa Pennsylvania.
Bissoon, na we washyizweho na Barack Obama, yavuze ko Leta Nkuru isa n’iri mu gikorwa cyo gushakisha amakuru idafite ibimenyetso bifatika ishingiraho, agamije gushyigikira ibirego bitaragaragajweho ibimenyetso bihagije by’uko abantu batari abaturage ba Amerika batora ku rugero runini.
Minisiteri y’Ubutabera yahise ijuririra icyo cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire rwa 3 rufite icyicaro i Philadelphia.
Hari n’impaka ku nkunga y’ibiza no gutora hakoreshejwe iposita
Urugamba rw’ubutegetsi bwa Trump ntirugarukira ku manza zo gusaba urutonde rw’abatora.
DHS yavuze ko ishobora kutemerera Leta zimwe kubona bimwe mu bigenerwa ibikorwa byo guhangana n’ibiza mu gihe zaba zanze kugenzuza urutonde rw’abatora muri SAVE.
Iyo gahunda na yo yateje impaka, bituma Leta zitandukanye zijyana ubutegetsi mu nkiko zivuga ko budakwiye guhuza inkunga igenewe ibiza n’impinduka mu buryo bwo gucunga amatora.
Minisiteri y’Ubutabera yanagejeje mu Rukiko rw’Ikirenga icyifuzo kijyanye n’iteka rya Perezida rigamije gushyiraho uburyo bwo gukora urutonde rw’abaturage b’Amerika bemerewe gutora muri buri Leta no gushyiraho imipaka ku gutora hakoreshejwe iposita.
Urukiko rwo hasi rwari rwahagaritse bimwe mu bigize iryo teka, rugaragaza ko inzego za Leta Nkuru zidafite ubushobozi buhagije bwo gukora urutonde rwizewe kandi rwuzuye rw’abaturage bose bemerewe gutora.
Amatora yo mu Gushyingo ari hafi
Izi manza zose ziri kuba mu gihe politiki y’Amerika igenda irushaho gushyuha mbere y’amatora yo ku wa 3 Ugushyingo 2026.
Kuri Trump n’Abarepubulikani, kugenzura neza urutonde rw’abatora ni ikibazo bavuga ko kijyanye no kurinda ubunyangamugayo bw’amatora no kwemeza ko abatoye bose bafite uburenganzira bwo kubikora.
Harmeet Dhillon, Umucamanza Mukuru Wungirije ushinzwe ishami ry’uburenganzira bw’abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, yavuze ko kwemeza ko abaturage bemerewe gutora ari bo gusa batora ari imwe mu nshingano z’ibanze za Leta, kandi ko Leta zigize Amerika zigomba kugira urutonde rw’abatora rufite amakuru nyayo.
Ku ruhande rw’Abademokarate n’imiryango iharanira uburenganzira bwo gutora, hari impungenge z’uko gukoresha imibare ishobora kuba itizewe mu gukura abantu ku rutonde bishobora gutuma Abanyamerika bafite uburenganzira bwo gutora babubuzwa.
Ni na yo mpamvu impaka zageze mu nkiko: ntabwo ari ukumenya niba urutonde rw’abatora rugomba kuba rufite amakuru nyayo gusa — impande zombi zirabyemera — ahubwo ni ukumenya urwego Leta Nkuru yemerewe kugeramo mu gusaba amakuru bwite y’abatora no kugenzura imikorere y’amatora asanzwe acungwa mbere na mbere na Leta 50 zigize Amerika.
Mu gihe habura amezi atageze kuri atatu ngo Abanyamerika bajye mu matora yo hagati muri manda, gutsindwa imanza 21 zikurikiranya kwabereye ubutegetsi bwa Trump inzitizi ikomeye. Ariko kubera ko imanza icyenda zigitegereje ibyemezo, izindi 16 zikaba zarajuririwe kandi hari amahirwe yo kugeza zimwe mu Rukiko rw’Ikirenga, urugamba rwo kumenya uzagira ububasha ku makuru y’abatora ruracyakomeje.
Ibyemezo bizafatwa muri izi manza bishobora kutagira ingaruka ku matora yo ku wa 3 Ugushyingo 2026 gusa, ahubwo bishobora no kugira uruhare mu kugena aho ububasha bwa Leta Nkuru bugarukira mu micungire y’amatora yo muri Amerika mu myaka iri imbere.

Ibitekerezo