Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ntihanabayo Samuel washinze uruganda rw’Ingufu Gin Ltd na Prof. Emile Bienvenu, wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), bakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha bakurikiranyweho rigikomeje.
Iki cyemezo kireba abantu 9 barimo abahoze ari abakozi ba Rwanda FDA, n’ab’uruganda Ingufu Gin Ltd, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 22 Ukwakira 2026, ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko abo bantu bakomeza gufungwa by’agateganyo, bugaragaza ko hakiri impamvu zikomeye zituma bakekwahoibyaha ndetse ko iperereza ritararangira.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu rwego rwo gukomeza iperereza, bwongeye guhamagaza bamwe mu bakora mu ruganda Ingufu Gin, barimo Ntihanabayo Samuel, kugira ngo babazwe ku kindi cyaha gishya bakekwaho.
Ibyo byatumye Ubushinjacyaha bugaragaza ko hakiri ibikorwa by’iperereza bigomba gukorwa mbere y’uko hafatwa indi myanzuro ku bakurikiranyweho ibyo byaha.
Hagati aho, abandi bantu bane bari bafunzwe muri iyi dosiye baherutse kurekurwa by’agateganyo nyuma y’ikirego cyihutirwa Ubushinjacyaha bwagejeje ku rukiko ku wa 19 Ukwakira 2026.
Abo ni Mahoro Christian na Kangabe Benitha bo muri Rwanda FDA, hamwe na Kayihura Mudahogora Belinda a Hakizimana Hamuduni Alphan Peter bo mu ruganda Kerry Taste and Nutrition.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iperereza ryakozwe ryasanze impamvu zikomeye zari zishingirwaho mu kubakurikirana zitakiriho, bityo hakaba nta mpamvu yo gukomeza kubafunga by’agateganyo.
Bwasobanuye ko kurekurwa kwabo kwaturutse ku bimenyetso n’amakuru mashya byakusanyijwe mu iperereza rikomeje gukorwa kuri iyi dosiye.
Nyuma yo gusuzuma ibisobanuro byatanzwe, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko abantu icyenda basigaye muri iyi dosiye bakomeza gufungwa by’agateganyo.
Urukiko rwagaragaje kandi ko abatishimiye uwo mwanzuro bafite uburenganzira bwo kuwujuririra hakurikijwe uko amategeko abiteganya.

Ibitekerezo