Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri Afurika biganjemo urubyiruko bakomeje kwerekana ko bashyigikiye Mexico yatsinze Afurika y’Epfo mu mukino ufungura igikombe cy’Isi 2026.
Ni umukino Afurika y’Epfo yatsinzwemo ibitego 2:0 ndetse inahabwa amakarita abiri y’umutuku.
Impamvu benshi bafashe uru ruhande ni ukubera ibihe bamwe mu banyafurika baciyemo mu minsi ishize birukanwa ndetse bakagirirwa nabi muri Afurika y’Epfo, bashinjwa gutwara imirimo y’abanyagihugu.
Abafana benshi bo mu bihugu nka Nigeria, Ghana n’ahandi bashyigikiye Mexique kubera imyigaragaro n’ibitero biherutse guhitana ubuzima n’imitungo y’abanyafurika bagenzi babo muri Afurika y’Epfo.
Ibi byatumye abantu batandukana ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko batari inyuma y’iyi kipe.
Abanyafurika bakoresheje iyi mikino nk’urubuga rwo kugaragaza kutishimira imyitwarire y’abanya-Afurika y’Epfo ku banyamahanga, aho bamwe banahisemo gushyira amabendera ya Mexique kuri konti zabo z’imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kwishimisha.
Uyu mukino wo mu Itsinda A wabereye kuri Stade Azteca, warangiye Mexique itsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0 byatsinzwe na Julián Quiñones na Raúl Jiménez.
Byongeye kandi, uyu mukino wabaye nk’umwijima ku ikipe ya Bafana Bafana ubwo yabonaga amakarita abiri y’umutuku, bituma isozanya abakinnyi 9 gusa mu kibuga.

Ibitekerezo