Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, Kylian Mbappé, yagaragaje uburakari bukomeye nyuma y’aho Umusenateri wo muri Paraguay, Celeste Amarilla, amuvuzeho amagambo afatwa nk’ay’ivangura rishingiye ku ruhu no ku nkomoko ye.
Uyu mukinnyi yavuze ko uwo munyapolitiki adakwiye gukomeza inshingano arimo kuko amagambo nk’ayo abangamira indangagaciro z’ubumuntu, kubahana no kwakira ubudasa.
Ibi byabaye nyuma y’umukino wa 1/8 cy’irangiza mu Gikombe cy’Isi warangiye Ubufaransa butsinze Paraguay, bukomeza muri kimwe cya kane cy’irangiza. Nyuma y’uwo mukino, Celeste Amarilla yanditse ubutumwa ku rubuga rwa X bwamaganywe n’abatari bake, aho yibasiye Mbappé akoresheje amagambo asesereza ashingiye ku nkomoko ye ndetse anashinyagurira amashuri yize.
Mu gusubiza, Mbappé yavuze ko Amarilla ari umuntu uteye isoni kandi udakwiye umwanya w’ubusenateri.
Yagize ati: “Ntabwo uhagarariye Paraguay nyayo, igihugu cyagaragaje ubutwari, ikinyabupfura n’ubushake bwo guhatana muri iri rushanwa. Amagambo yawe yuzuyemo urwango n’ivangura yatumye abantu bibagirwa ibyo ikipe yanyu yakoze, ahubwo basigara bibuka amagambo yawe asesereza igihugu cyawe”.
Yakomeje avuga ko adashobora kwemera ko abanyapolitiki cyangwa abandi bantu bafite ijambo mu muryango mugari w’igihugu cyangwa mpuzamahanga bakoresha imyanya ya bo bakwirakwiza urwango n’ivangura.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF) ryahise ritangaza ko rigiye kuregera Amarilla mu nzego z’ubutabera. Ryasobanuye ko amagambo nk’ayo ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko azakurikiranwa haba mu Bufaransa no mu zindi nzego mpuzamahanga zibifitiye ububasha.
Mu itangazo rya ryo, FFF ryagize riti: “Abakinnyi bacu bahagarariye Repubulika y’Ubufaransa. Kubatuka cyangwa kubibasira hashingiwe ku ruhu cyangwa inkomoko ya bo ni ugutuka igihugu cyose. Ntituzigera twihanganira amagambo y’ivangura”.
Mbappé ni umwe mu bakinnyi bafite inkomoko zitandukanye, aho se akomoka muri Cameroun naho nyina akomoka muri Algeria. Yakunze kuvuga ko ubudasa bw’amoko n’inkomoko ari bwo bukungahaza ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, kandi ko siporo ikwiye guhuza abantu aho kubatanya.
Uyu rutahizamu kandi amaze igihe ari mu bakinnyi bahagurukiye kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu. Yagiye yifatanya n’ibikorwa bya FIFA na UEFA byo kwamagana ibikorwa byose bibangamira uburenganzira bwa muntu, agaragaza ko umupira w’amaguru ugomba kuba urubuga rw’ubwubahane n’ubwuzuzanye.
Perezida wa FFF, Philippe Diallo, na we yamaganye ayo magambo, avuga ko atesha agaciro indangagaciro umupira w’amaguru ushingiyeho zirimo icyubahiro, ubuvandimwe no kwemera ubudasa.
Ibi kandi byakurikiye amagambo y’uwahoze ari umunyezamu wa Paraguay, José Luis Chilavert, wari wabanje kuvuga ko Paraguay igiye guhura n'”ikipe y’abakinnyi b’Abanyafurika”, amagambo na yo yamaganwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu nzego z’umupira w’amaguru.
Mu mukino wabaye ku wa Gatandatu, Mbappé yatsinze penaliti yafashije Ubufaransa gukomeza muri kimwe cya kane cy’irangiza, aho butegerejwe guhura na Maroc. Uyu mukinnyi yakomeje kwerekana ko adahanganye n’abamwibasira mu magambo gusa, ahubwo anasubiriza ku kibuga akoresheje impano ye, ibintu byatumye akomeza gushimangirwa nk’umwe mu bakinnyi beza ku isi.
Iki kibazo cyongeye kwibutsa amahanga ko n’ubwo umupira w’amaguru ukomeje guhuza abantu bo mu bihugu n’umuco bitandukanye, ivangura rishingiye ku ruhu rigihari. FIFA, UEFA n’andi mashyirahamwe akomeje gusaba ibihugu, amakipe n’abayobozi gukaza ingamba zo guhana abakoresha amagambo cyangwa ibikorwa by’ivangura, hagamijwe gutuma siporo iba urubuga rwubakira ku bwubahane n’uburinganire.

Ibitekerezo