Amakuru

Bangladesh: Leta yitambitse ibagwa ry’ikimasa gisa na Donald Trump

Guverinoma ya Bangladesh binyuze kuri Minisiteri y’Umutekano yitambitse ibagwa ry’ikimasa cyiswe “Donald Trump” dore ko abaturage bagaragaza ko gifite ishusho Isa n’uyu mugabo uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki kimasa cyari kigiye kubagwa ku munsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al-Adha, ariko bamwe mu baturage bagaragaza ko batabyishimiye byatumye Minisiteri y’Umutekano muri Bangladesh ihagoboka kirokoka gityo.

Iki kimasa cy’ibiro 700 cyari cyamaze kugurishwa n’umworozi witwa Ziauddin Mridha ngo kibagwe ku munsi mukuru w’igitambo ariko icyo gikorwa cyakumiriwe hagendewe k’ubwiza n’umwihariko wacyo.

Iki kimasa cyiswe “Donald Trump” na murumuna w’umworozi wacyo, ndetse abaturage nabo bahita babifata batyo ndetse uyu muryango wakiraga ubusabe bwinshi bw’abashaka kugisura.

Iri zina ryahawe iki kimasa mu buryo bwo gushyenga kubera ubwoya bwacyo bw’umuhondo buri ku mutwe, buhagaze neza mu buryo busa cyane n’imisatsi isanzwe iranga Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki kimasa cyari cyamaze kugurwa n’umucuruzi wo muri Old Dhaka agira ngo kizabagwe nk’igitambo.

Gusa, Guverinoma ya Bangladesh, imaze kubona uburyo abaturage bagikomeyeho bitewe n’igikundiro n’umwihariko wacyo yahise ihagoboka ifata icyemezo cyo guhagarika ibagwa ryacyo ihitamo ku kigura.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Bangladesh, Salahuddin Ahmed, yavuze ko bahisemo guhagarika ko iki kimasa kidatangwamo igitambo kubera ko abantu basabye ko kitakwicwa ndetse n’umuntu wari wakiguze bamusubije amafaranga.

Iki kimasa cyoherejwe mu nzu yororerwamo inyamaswa iherereye i Dhaka mu Murwa Mukuru wa Bangladesh.

Nyiri urwuri iki kimasa kibarizwamo witwa Ziauddin Mridha, yavuze ko yaguze iki kimasa mu mezi 10 ashize mu isoko ry’amatungo ryo muri Bangladesh.

Leta ya Bangladesh yitambitse ibagwa ry’ikimasa cyiswe Donald Trump

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *