Hillary Dawa Sherpa, umwe mu bayobozi b’inzobere mu kuyobora abazamuka umusozi wa Everest muri Nepal, yabonetse ari muzima kuri uyu wa Kane nyuma y’iminsi itandatu yaraburiwe irengero ku musozi muremure kurusha indi ku Isi wa Everest, aho ndetse abo mu muryango we bari baratangiye imyiteguro yo kuzamushyingura bakeka ko yapfuye.
Yabonwe n’abagize umuryango ushinzwe gusukura no kurinda Everest (SPCC) yikurura hasi agana ku Nkambi y’Ibanze, ahita ajyanwa mu Bitaro bya Kathmandu na kajugujugu. Abaganga batangaje ko afite ibikomere byatewe n’ubukonje bukabije, ariko ari maso kandi ubuzima bwe buhagaze neza.
Uyu mugabo yari yageze ku gasongero ka Everest ku wa 29 Gicurasi ari kumwe n’Umwongereza Chris Thrall. Baherukanye ku butumburuke bwa metero hafi 7,950 ubwo bamanukaga, nyuma Chris agahitamo gufasha undi muzamutsi wari mu kaga aho gusubira kumushaka.
Umuryango wa Hillary wari wamaze kwiheba ndetse watangiye imyiteguro yo kumushyingura, ariko wakiriye amakuru y’uko yabonetse ari muzima nk’igitangaza.
Mu minsi yakurikiyeho habaye ibikorwa byinshi byo kumushakisha birimo gukoresha kajugujugu, ariko ntibyagira icyo bitanga kugeza ubwo yabonekaga kuri uyu wa Kane mugitondo hafi y’Inkambi y’Ibanze.
Uyu mwaka, abarenga 1,000 bageze ku mpinga ya Everest, hanacibwa agahigo ko abantu 275 bayigezeho mu munsi umwe. Nubwo bimeze bityo, abantu batanu bamaze gupfira kuri uwo musozi muri uyu mwaka.

Ibitekerezo