Iran yongeye gushinja Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukora “icyaha gikomeye cy’intambara” nyuma y’ibitero by’indege byagabwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 8 rishyira ku wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2026, ivuga ko byibasiye ibikorwa remezo bidafite aho bihuriye n’imirwano, birimo imihanda ya gari ya moshi n’ibiraro.
Ubutegetsi bwa Tehran bwatangaje ko ibitero by’Abanyamerika byangije ibiraro bya gari ya moshi biri mu ntara zo mu burasirazuba bw’igihugu, cyane cyane kimwe mu biri ku murongo werekeza mu mujyi mutagatifu wa Mashhad, ahagombaga kubera umuhango wo gushyingura Umuyobozi Mukuru w’idini n’igihugu cya Iran, Ayatollah Ali Khamenei.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yasohoye itangazo ikomeye yamagana ibyo yise “igitero kigamije ibikorwa by’abasivili”, ivuga ko Amerika yibasiye “ubusugire bw’igihugu, umutekano wa cyo n’ubuzima bw’abaturage”. Yongeyeho ko igihugu cyiyemeje gukomeza kwirwanaho no kurinda imbibi za cyo.
Ati: “Iran iramagana byimazeyo ibitero byagabwe ku ntara zo ku nkombe z’amajyepfo ndetse no ku biraro bibiri bya gari ya moshi biri mu burasirazuba bw’igihugu.”
Ibirego bya Iran byaje mu gihe igihugu cyari mu minsi y’icyunamo cyo gusezera kuri Ali Khamenei, wapfuye ku wa 28 Gashyantare 2026 afite imyaka 86, nyuma yo kumara imyaka 37 ayobora Repubulika ya Kisilamu ya Iran.
Umurambo we wari ugeze mu mujyi wa Mashhad, umwe mu mijyi yubahwa cyane mu idini ry’Abashiya, aho yari agiye gushyingurwa. Ukujyanayo umurambo we kwabaye mu gihe imirwano hagati ya Iran n’Amerika yari yongeye gukaza umurego.
Amashusho yakwirakwijwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga yerekanye umurambo wa Khamenei uri mu isanduku itwikiriwe n’indabo, ugizweho umutekano ukomeye ndetse uherekejwe n’indege z’intambara.
Khamenei yasize umuhungu we, Mojtaba Khamenei, wamaze gutangazwa nk’umusimbura we mu buyobozi bw’idini, nubwo kugeza ubu atagaragaye mu mihango yose yo gusezera kuri se.
Nyuma y’ibitero by’Amerika, ingabo za Iran zavuze ko zagabye ibitero byo kwihorera ku bikorwa bifitanye isano n’ingabo z’Abanyamerika biri mu bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu, birimo Kuwait, Qatar na Bahrain.
Ibinyamakuru bya Leta muri Iran byatangaje ko hakoreshejwe indege zitagira abapilote (drones) zigamije kwangiza ibirindiro by’umwanzi.
Muri Bahrain, umurwa mukuru Manama wumvise ibiturika ndetse inzogera zo kuburira abaturage ibitero byo mu kirere zavuze inshuro ya gatatu mu gihe gito. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abaturage kuguma batuje no kujya ahantu hatekanye.
Muri Kuwait, Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko umuntu umwe yakomeretse mu bitero byagabwe na Iran, ariko ko ubuzima bwe butari mu kaga. Yavuze ko misile enye n’indege 10 zitagira abapilote byari byarasiwe kuri icyo gihugu byafashwe bikangizwa mbere yo kugera ku byo byari bigambiriye.
Minisiteri y’Ubuzima ya Iran yatangaje ko abantu 14 bamaze kwicwa, abandi 78 barakomereka mu minsi ibiri y’ibitero by’Amerika ku butaka bwa Iran.
Abayobozi ba Tehran bavuga ko ibitero byangije ibikorwaremezo bitandukanye ndetse bigira ingaruka ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage, nubwo Amerika itaratangaza ibisobanuro birambuye ku byo yari igambiriye.
Ku rundi ruhande, Washington ishimangira ko ibikorwa byayo bigamije guhagarika ubushobozi bwa Iran mu bya gisirikare no gucunga umutekano w’akarere, mu gihe Tehran ivuga ko ari igitero kigamije guhungabanya ubusugire bwa yo.
Ibi bibaye nyuma y’amasezerano y’agateganyo yo guhagarika imirwano yari yashyizweho umukono ku wa 18 Kamena 2026 hagati ya Iran n’Amerika, agamije kugabanya ubushyamirane.
Ariko Perezida w’Amerika, Donald Trump, yavuze ko ayo masezerano “yarangiye”, bituma impungenge zo kongera gukaza intambara ziyongera mu gihe ibihugu byombi bikomeje gutera ubwoba ko bizakomeza gusubizanya ibitero.
Abasesenguzi bavuga ko gukomeza kwibasira ibikorwa remezo nk’ibiraro, gari ya moshi n’ibikorwa by’ingufu bishobora kurushaho kongera ikibazo cy’ubutabazi muri Iran ndetse no guteza umutekano muke mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, kari gasanzwe gafatwa nk’agace gakomeye ku bukungu bw’isi kubera ubwinshi bw’ibikomoka kuri peteroli bihanyura.

(Ifoto: REUTERS/Khalid Al-Mousily)
Ibitekerezo