Abantu bane bapfuye nyuma yo gufatwa n’indwara itaramenyekana neza, bikekwa ko yaba ifitanye isano n’inyama z’inka bariye mu muhango wo gushyingura wabereye mu Karere ka Rakai, mu majyepfo ya Uganda.
Abapfuye bakomoka mu midugudu ya Muddala, Kyakabikwa na Kyabigondo yo mu Murenge wa Lwamagwa. Batatu bamaze kumenyekana ni Charles Bangirana, Jennifer Ntegyeriize na Christmas Behakanira, mu gihe umwirondoro w’uwa kane utari watangazwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Greater Masaka, SP Twaha Kasirye, yatangaje ko umwe mu barwayi yapfiriye mu kigo nderabuzima cyo mu Karere ka Lyantonde, abandi batatu bagwa mu ngo za bo. Hari n’abandi bantu barwaye bari gukurikiranwa n’abaganga mu bigo nderabuzima bitandukanye.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko aba bantu bariye inyama z’inka yabazwe mu kiriyo cy’umubyeyi w’umugabo wavuzwe ku izina rya Umar. Nyuma ya ho, bamwe mu bariye izo nyama batangiye kugira ibisebe bisa n’ibikoroto ku maboko, bagakurikirizaho kubyimba mu gituza, bamwe bagapfa mu gihe cy’iminsi ibiri.
Icyakora, Polisi yashimangiye ko kugeza ubu nta gihamya cy’ibizamini byo muri laboratwari yemeza ko izo nyama ari zo zabateye uburwayi. Ingero zafashwe ku mibiri y’abapfuye zoherejwe muri Laboratwari ya Leta kugira ngo hamenyekane niba urupfu rwa bo rwatewe n’ibiribwa byanduye, indwara yandura cyangwa ikindi kibazo.
Komite ishinzwe umutekano muri Rakai yakoranye inama yihutirwa, yohereza itsinda ry’abaganga n’abashinzwe umutekano mu duce twibasiwe kugira ngo bashakishe abandi baba bafite ibimenyetso bisa n’ibyagaragaye ku bapfuye.
Abaturage basabwe kudakoresha imiti gakondo cyangwa kwivura batabanje kugisha inama abaganga. Basabwe kandi guhita bageza ku nzego z’ubuzima umuntu wese ugaragaje ibisebe, kubyimba cyangwa ibindi bimenyetso bidasanzwe.
Abategetsi banasabye abaturage kwirinda gukwirakwiza amakuru ataremezwa, mu gihe hagitegerejwe ibyavuye mu isuzuma ry’imirambo n’irya laboratwari kugira ngo hamenyekane nyir’izina icyahitanye abo bantu nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda byabitangaje.

Ibitekerezo