Kagugu: Umugore yasanzwe mu mukoki yapfuye

Mugitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Gicikiza, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, habonetse umurambo w’umugore witwa Diane wari mu mukoki.

Amakuru yatanzwe na bamwe mu baturage baganiriye na BTN dukesha iyi nkuru avuga ko uwo mugore yaba yishwe, umurambo we ukajugunywa muri uwo mukoki. Bamwe mu bageze ahabereye ibyago bavuze ko uko umurambo wabonekaga byatumaga bakeka ko Diane ashobora kuba yarabanje gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina mbere yo kwicwa.

Icyakora, ibyo abaturage bavuga ntibiragenzurwa cyangwa ngo byemezwe n’inzego zibishinzwe. Isuzuma ry’abaganga babifitiye ububasha hamwe n’iperereza ni byo bizagaragaza icyateye urupfu rwe, niba yarakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina hanyuma akicwa ndetse n’abashobora kuba bafite uruhare muri uru rupfu.

Nyuma yo kumenya amakuru y’uru rupfu, inzego z’umutekano, iz’ibanze hamwe n’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, bihutiye kugera aho byabereye kugira ngo bakurikirane bamenye amakuru arambuye.

Mu gihe inzego zibishinzwe zitaratangaza amakuru y’icyateye uru rupfu rw’uyu Diane ndetse no gukora iperereza ku baba bihishe inyuma ya rwo, abaturage basabwe kwirinda gukwirakwiza amakuru ataremezwa no kudahungabanya ahabereye icyaha gishobora kuba cyarahakorewe.

Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye ry’inzego zibishinzwe riratangazwa ku cyateye urupfu rwa Diane cyangwa ku bakekwaho kugira uruhare muri rwo. Inkuru turakomeza kuyikukirana tubagezeho amakuru arambuye.

Inzego z’umutekano zahise zigera ahabereye icyaha. Ifoto: BTN TV/Facebook

Ibitekerezo