Umuhanzi w’i Burundi, Big Fizzo yahaye urw’amenyo mugenzi we B Face, nyuma y’uko ashyize hanze amafoto apfukamira umukobwa bakundana amwambika impeta y’urukundo amusaba kuzamubera umugore.
Big Fizzo abinyujije kuri Instagram yasetse cyane umuraperi B Face agaragaza ko atumva ukuntu apfukamira umugore.
Yanditse agira ati “ Legend yapfukamye” ni ubutumwa yakurikije uturango duseka.
Ku wa 4 Kamena 2026 nibwo umuraperi w’Umurundi B-Face yashyize iherezo ku bihuha byavugwaga ku buzima bwe bw’urukundo, nyuma yo gutangaza ko yambitse impeta umukunzi we Ada Nevine, amusaba kuzamubera umugore.
Mu butumwa bwuje amarangamutima, B-Face yavuze ko ibyo yari yarahoze arota ubu byahindutse amasezerano y’urukundo agiye kubaho ubuziraherezo.
Yagize ati: “Byari indoto none bibaye amasezerano. Byavuye mu kwibaza bihinduka ubuziraherezo. Uyu munsi dutangiye urugendo rw’ibyiza turi kumwe. Inseko yawe nziza, umutima wawe mwiza n’ibihe byiza twasangiye byose byarangiriye ku ijambo rimwe wavuze: ‘Ego’. Reka dutangire urugendo rwacu uyu munsi. Ubukwe ni vuba.”
Amafoto yashyizwe hanze agaragaza umuraperi B-Face yapfukamye yateye ivi rimwe imbere y’umukunzi we, amwambika impeta mu muhango woroheje ariko wuzuyemo ibyishimo n’amarangamutima.
Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga mu Burundi benshi bagaragaza ko Ada Nevine akomoka mu gace ka Musaga, mu Mujyi wa Bujumbura, ndetse ko we na B-Face bamaze igihe mu munyenga w’urukundo mbere yo gufata icyemezo cyo kwiyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.


Ibitekerezo