Amerika na Iran basinye amasezerano y’ibanze

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, na Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, bashyize umukono ku masezerano y’ibanze agamije guhagarika intambara yari imaze igihe ihanganishije ibihugu byombi, ahita anatangira gushyirwa mu bikorwa.

Muri ayo masezerano harimo kongera gufungura umuhora wa Hormuz, gushyiraho ikigega cya miliyari 300 z’amadolari y’Amerika cyo gufasha mu gusana ibyangijwe n’intambara muri Iran, ndetse no gukuraho ibihano byose Amerika yari yarafatiye icyo gihugu. Icyakora, ikibazo kijyanye na gahunda ya Iran y’ingufu za nikleyeri, Amerika ivuga ko ari cyo cyabaye intandaro y’intambara, kizaganirwaho mu biganiro biteganyijwe kumara iminsi 60, bishobora no kongerwa.

Trump yashyize umukono kuri ayo masezerano mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama y’ibihugu bikize kurusha ibindi ku isi (G7), avuga ko azafasha kurinda ubukungu bw’isi ihungabana rikomeye. Yanaburiye Iran ko Amerika ishobora kongera kuyigabaho ibitero bikomeye mu gihe hatagerwaho amasezerano ya nyuma.

Ku ruhande rwa Iran, Perezida Masoud Pezeshkian na we yashyize umukono kuri ayo masezerano ku wa Gatatu. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, yatangaje ko igihugu cye kigifitiye amakenga Amerika kandi gikomeje kwitegura guhangana n’icyo yise umwanzi. Yagize ati: “Niba umwanzi adashaka kumva ururimi rw’ibiganiro n’ubwenge, tuzamusubiza mu rurimi rw’ingufu.”

Intambara hagati y’Amerika, Israel na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare, nyuma y’igitero cya mbere cyahitanye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, hamwe n’abayobozi bakuru b’ingabo. Nyuma ya ho, imirwano yarakajije umurego ndetse iraguka, bituma ibiciro by’ingufu bizamuka ku rwego mpuzamahanga. Kimwe mu byabiteye ni uko Iran yafunze umuhora wa Hormuz, unyuramo nibura 20% bya peteroli na gaz bikoreshwa ku isi yose.

Trump na Iran basinye amasezerano y’ibanze (Ifoto: Reuters)
Ubwo Trump yasinyaga amasezerano na Iran (Ifoto: Reuters)

Ibitekerezo