Kajugujugu zagonganiye mu kirere, babiri bahasiga ubuzima

Abantu babiri bari mu itsinda ryari rihanganye n’inkongi z’umuriro zibasiye Ubugereki bapfuye nyuma y’uko kajugujugu ebyiri zakoreshwaga mu kuzimya uwo muriro zigonganiye mu kirere.

Iyi mpanuka yabaye mu gihe igihugu cyari kimaze iminsi gihanganye n’inkongi zikomeye zatewe n’ubushyuhe bukabije n’umuyaga mwinshi, ibintu bikomeje guteza impungenge mu bihugu byinshi by’Uburayi.

Abitabye Imana ni umupilote ukomoka muri Denmark wari utwaye imwe muri izo kajugujugu, hamwe n’umukozi w’Urwego rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro mu Bugereki wari ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi. Undi mupilote ukomoka mu Bwongereza hamwe n’undi mukozi w’Umugereki bari muri kajugujugu ya kabiri barokotse, nubwo bakomeretse byoroheje.

Amashusho yafashwe n’abari hafi y’aho impanuka yabereye, mu bilometero hafi 65 uvuye mu burengerazuba bw’Umurwa Mukuru Athens, agaragaza kajugujugu imwe ikubita ibyuma biyifasha kuguruka bya ngenzi ya yo. Nyuma y’uko kugongana, imwe muri zo yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro igwa mu manga, mu gihe indi yashoboye kugwa hasi mu buryo bwihuse kugira ngo ikize abayirimo.

Nk’uko Urwego rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro mu Bugereki rwabitangaje, izi kajugujugu zo mu bwoko bwa Bell zari zarakodeshejwe n’isosiyete yo muri Australia yitwa McDermott Aviation kugira ngo zifashe guhangana n’inkongi yari ikomeje gukwira ku mupaka ugabanya Intara za Attica na Boeotia.

Iyo nkongi yari imaze iminsi ikwirakwira ku muvuduko mwinshi bitewe n’umuyaga ukaze ndetse n’ubushyuhe bwari bwarenze urugero. Abazimyamuriro babarirwa mu magana bari bamaze amasaha arenga 72 bagerageza kuyizimya ariko umuriro ukomeza gukwira mu bice bishya.

Abari muri kajugujugu imwe bashoboye kurokorwa bakiri bazima, ariko abari muri kajugujugu ya kabiri basanzwe bataye ubwenge. Nubwo bahise bajyanwa kwa muganga, abaganga baje gutangaza ko bombi bitabye Imana.

Minisitiri w’Intebe w’Ubugereki, Kyriakos Mitsotakis, yavuze ko yakiriye aya makuru n’agahinda kenshi.

Mu butumwa yashyize ku rubuga X, yavuze ko urupfu rw’umukozi w’Umugereki n’umupilote wo muri Denmark rwababaje igihugu cyose.

Yagize ati: “Tubabajwe cyane n’iyi mpanuka. Twihanganishije imiryango y’ababuze aba bo ndetse n’inshuti za bo. Ubutwari bagaragaje mu kurengera abaturage ntibuzigera bwibagirana.”

Yashimangiye ko aba bakozi bari bari ku murongo wa mbere bahanganye n’inkongi yashoboraga guteza ibindi byago bikomeye.

Nyuma y’iyi mpanuka, Minisiteri ishinzwe kurengera abaturage mu Bugereki yahise ifata icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo kajugujugu zose zo mu bwoko bwa Bell zakoreshwaga muri gahunda yo kuzimya inkongi.

Iki cyemezo cyafashwe kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku cyateye izi kajugujugu kugonganira mu kirere.

Abashinzwe iperereza bazareba niba hari ikibazo cya tekiniki, amakosa y’abapilote cyangwa ibindi byaba byarateye iyi mpanuka.

Abarokotse bahise batanga amakuru

Ibinyamakuru byo mu Bugereki byatangaje ko umupilote w’Umwongereza n’umukozi w’Umugereki bari muri kajugujugu ya kabiri bahise bamenyesha inzego z’ubutabazi ibyabaye.

Aya makuru yafashije abatabazi kugera aho kajugujugu yari yaguye mu gihe gito, bituma bashobora gushakisha abari bayirimo.

Nubwo bakomeretse byoroheje, bombi bakomeje kugirwa inama n’abaganga ndetse bari gukurikiranwa kugira ngo harebwe niba nta bindi bibazo by’ubuzima bafite.

John McDermott, washinze kandi akaba ayobora McDermott Aviation, yavuze ko bose bababajwe cyane n’iyi mpanuka.

Yagize ati: “Twifatanyije n’imiryango, inshuti ndetse n’abo bakoranaga muri ibi bihe bikomeye. Tuzakomeza gukorana n’inzego zose zishinzwe iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.”

Yongeyeho ko iyi sosiyete izatanga ubufasha bwose bukenewe mu iperereza.

Izindi ndege zakomeje kuzimya umuriro

Nubwo habaye iyi mpanuka, ibikorwa byo kuzimya inkongi ntibyahagaze.

Kajugujugu nini za Erickson Air-Crane, indege za Chinook ndetse n’indege za Canadair zisuka amazi avuye mu kirere zakomeje gukora ubutaruhuka kugira ngo zibuze umuriro gukomeza gukwira.

Abazimyamuriro barenga 500, bafashijwe n’abakorerabushake, abasirikare n’abapolisi, bakomeje guhangana n’inkongi mu duce twa Porto Germeno, Psatha, Fokida, Megara na Kefalonia.

U Bugereki si bwo bwonyine buri guhangana n’izi nkongi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Ubufaransa na Espagne na byo byahuye n’inkongi zikomeye cyane, cyane cyane hafi ya Madrid no mu gace ka Bordeaux.

Abantu bagera ku 300,000 bari barimuwe by’agateganyo mu ngo za bo kubera umuriro, ariko nyuma y’uko ibikorwa byo kuwuzimya bitangiye gutanga umusaruro, benshi batangiye gusubira mu bya bo.

Nubwo inkongi nyinshi zatangiye kugenzurwa, inzego z’iteganyagihe ziburira ko ubushyuhe bukabije bukomeje gutuma hashobora kongera kubaho izindi nkongi.

Impinduka z’ikirere zikomeje kongera ibyago

Abahanga mu bijyanye n’ikirere bavuga ko nubwo inkongi nyinshi ziterwa n’ibikorwa bya muntu, impinduka z’ikirere zituma zikwirakwira vuba kandi zikarushaho gukomera.

Mu Bugereki, igihe cy’itumba cyagize imvura nyinshi, bituma ibimera byinshi bimera ku bwinshi. Nyuma yaho haje ubushyuhe bukabije bwakurikiranye, ibyo bimera biruma bihinduka nk’inkwi zumye zorohera umuriro gukwirakwira.

Ubushakashatsi bwerekana ko ibihugu byo mu majyepfo y’Uburayi birimo Ubugereki, Espagne, Portugal n’Ubutaliyani biri mu byugarijwe cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, zirimo amapfa, ubushyuhe bukabije n’inkongi z’umuriro.

Inkongi zikomeje kwibasira Ubugereki zangije amashyamba manini, imyaka y’abaturage, amatungo ndetse n’ibikorwa remezo birimo imihanda n’imiyoboro y’amashanyarazi.

Ibihumbi by’abaturage bimuwe mu ngo za bo kugira ngo barindwe kugerwaho n’umuriro, mu gihe ubukerarugendo, ari bumwe mu nkingi z’ubukungu bw’iki gihugu, na bwo buri guhura n’ihungabana kubera abashyitsi benshi bahagaritse ingendo.

Abasesenguzi bavuga ko ibihugu byinshi by’Uburayi bizakomeza gushora amafaranga menshi mu bikoresho byo kuzimya inkongi, amahugurwa y’abazimyamuriro ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gutahura inkongi hakiri kare.

Iyi mpanuka ya kajugujugu ebyiri zagonganiye mu kirere yongeye kwerekana ubukana n’ingaruka z’inkongi z’umuriro ndetse n’akaga gakomeye abashinzwe kuzizimya bahura na ko buri munsi.

Mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane icyateye impanuka, Ubugereki n’ibindi bihugu byo mu Burayi biracyahanganye n’inkongi zatewe n’ubushyuhe bukabije, ibintu bikomeje kongera impungenge ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku buzima bw’abaturage n’ubukungu bw’akarere.

Impanuka ya kajugujugu ebyiri zazimyaga inkongi yateje urupfu rw’abantu babiri mu Bugereki. (Ifoto: Shutterstock)

Ibitekerezo