Birakekwa ko batandatu baguye mu ndege itwara abarwayi

Text size

Abantu batandatu bari mu ndege itwara abarwayi yaburiwe irengero ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yavaga muri Bermuda yerekeza i Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bikekwa ko bose bapfuye.

Urwego rw’Amerika rushinzwe kurinda umutekano wo mu mazi rwatangaje ku Cyumweru nimugoroba ko rwahagaritse ibikorwa byo gushakisha abarokotse hafi y’izinga rya Nantucket, muri Leta ya Massachusetts.

Sosiyete Latitude Air Ambulance, nyiri iyo ndege, yatangaje ko yari itwaye abakozi bayo bane, umurwayi umwe n’umwe mu bagize umuryango we wari umuherekeje. Muri abo bantu harimo Abanyakanada bane n’abantu babiri bo muri Bermuda.

Indege yari yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya L.F. Wade muri Bermuda saa tanu n’iminota mirongo ine n’itatu z’ijoro ku wa Gatanu, ikaba yari iteganyijwe kugera i Boston saa 01:30. Ku wa Gatandatu nimugoroba, abashinzwe ubutabazi babonye ibisigazwa byemejwe ko ari iby’iyo ndege.

Amakuru yerekana uko indege yagendaga agaragaza ko yamanutse mu buryo bwihuse, iva ku butumburuke bwa metero hafi 7.300 igera kuri metero 3.300, mbere y’uko iburirwa irengero.

Ibiganiro hagati y’abapilote n’abashinzwe kugenzura ingendo z’indege bigaragaza ko habaye ibibazo by’itumanaho. Nyuma, umupilote yatangaje ko indege iri mu kaga, mu gihe abashinzwe ubutabazi bari bamenyeshejwe ko yari ifite ikibazo cy’amashanyarazi.

Latitude Air Ambulance yavuze ko izakomeza gufatanya n’inzego zibishinzwe mu gushakisha ibisigazwa by’indege no mu iperereza rigamije kumenya icyateye impanuka.

bantu batandatu bari mu ndege itwara abarwayi yaburiwe irengero. Ifoto: Reuters

Ibitekerezo