Durban: Umunyamahanga yakubiswe n’imbaga arapfa

Text size

Ku wa Kane w’ejo hashize, tariki ya 22 Ukwakira 2026, umunyamahanga yakubiswe n’itsinda ry’abantu bagera kuri 50 arapfa, mu Mujyi wa Durban mu burasirazuba bw’Afurika y’Epfo.

Ibi byabereye hafi y’ahaberaga imyigaragambyo, mu gihe muri icyo gihugu hakomeje kuvugwa ibikorwa by’urugomo byibasira abanyamahanga.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, uwo mugabo yari ahagaze ku ruhande rw’umuhanda wanyuragamo abigaragambyaga, mu mujyi rwagati wa Durban. Yabanje kwegerwa n’abantu babiri bari bitaruye abandi, nyuma baza kwiyungwaho n’imbaga y’abantu bagera kuri 50, baramukubita kugeza apfuye.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, polisi yatangaje ko uwo mugabo yapfiriye aho yakubitiwe. Yavuze ko yari umunyamahanga uri mu kigero cy’imyaka 30 cyangwa 40, ariko igihugu akomokamo ntikiratangazwa.

Polisi yatangiye iperereza ku cyaha cy’ubwicanyi, icyakora impamvu y’icyo gitero ntiramenyekana. Umuvugizi wa polisi mu ntara, Robert Netshiunda, yabwiye BBC ko atakwihutira kugira icyo avuga ku cyatumye abo bantu bamwica, mu gihe iperereza rigikomeje.

Nubwo impamvu y’ubu bwicanyi itaremezwa, bubaye mu gihe Afurika y’Epfo imaze igihe iberamo urugomo rwibasira abanyamahanga. Muri uyu mwaka, imyigaragambyo yabereye mu mijyi itandukanye, imwe muri yo ivamo ibikorwa by’urugomo.

BBC ivuga ko muri Ukwakira, amaduka n’imodoka byatwitswe i Soweto no i Johannesburg. Uwo mwuka w’umutekano muke watumye ibihugu byinshi bya Afurika bifata ingamba zo gucyura abaturage babyo.

Muri ibyo bihugu harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Malawi, Nigeria, Mozambique, Ghana, Zimbabwe, Uganda na Kenya.

Icyo gihe kandi, Leta ya Afurika y’Epfo yakomezaga gahunda yo gusubiza mu bihugu byabo abanyamahanga badafite ibyangombwa bibemerera kuhaba. Mu itangazo ryo muri Kamena, ubuyobozi bwavuze ko bwari bumaze gutera intambwe igaragara muri iyo gahunda.

Nigeria yatangaje ko abaturage bayo babiri bapfuye muri ibyo bikorwa by’urugomo, ishinja Afurika y’Epfo kuba ifite uruhare mu kutabarinda.

Ghana na yo yemeje ko umwe mu baturage bayo yarasiwe mu mujyi wa Cape Town, mu myigaragambyo yamaganaga abimukira. Icyakora, ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo bwavuze ko ibisobanuro bya Ghana ku rugomo rwabaye muri iyo myigaragambyo byari byakabirijwe.

Umunyamahanga yakubiswe mpaka apfuye muri Afurika y’Epfo. Ifoto Associated Press/Themba Hadebe

Ibitekerezo