Espagne mu cyunamo nyuma y’impanuka ya gariyamoshi yahitanye 68

Text size

Espagne yatangiye icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka ikomeye ya gariyamoshi yahitanye abantu bagera kuri 68, abandi benshi barakomereka.

Iyi mpanuka iri mu zikomeye zabayeho mu mateka y’Uburayi bwa none.

Abatabazi bifashishije amatara akomeye, bakoze ijoro ryose baca ibyuma byari bigize gariyamoshi kugira ngo bashakishe abari bagihumeka n’abapfuye. Abantu benshi bahitanywe n’iyo mpanuka ntibaramenyekana nk’uko BBC yabitangaje.

Abategetsi batangiye iperereza kugira ngo bamenye icyateye impanuka yabaye mugitondo cyo ku wa Gatatu w’ejo hashize tariki ya 28 Ukwakira 2026. Iyo gariyamoshi yavaga i Madrid yerekeza i Séville igondlgana n’indi yari ihagaze.

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yavuze ko “Espagne yose iri mu kababaro.” Yongeyeho ko abantu benshi bahasize ubuzima, imiryango igasenyuka, kandi ko umubabaro ari mwinshi.

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yatangaje ko abakozi babarirwa mu magana boherejwe aho impanuka yabereye kugira ngo bafashe mu butabazi. Indege zitagira abapilote na kajugujugu na byo byakoreshejwe mu gushakisha abahitanywe n’impanuka no gukuraho ibisigazwa bya gariyamoshi.

Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Óscar Puente, yavuze ko gariyamoshi yari ihagaze ari iya kompanyi yigenga ya Iryo kandi yari irimo abagenzi 147. Yongeyeho ko yari yahagaze mu nzira ya gariyamoshi kubera ikibazo cya mudasobwa.

Impanuka ya gariyamoshi yahitanye abantu 68 muri Espagne. Ifoto: AFP binyuze kuri Getty Images

Ibitekerezo