AmakuruPolitiki

Brazil yabaye inkingi nshya ya peteroli nyuma y’intambara ya Iran

Ubushinwa n’Ubuhinde biri kongera kugura peteroli ya Brazil nyuma y’uko intambara y’Amerika na Israel kuri Iran ihungabanije ubucuruzi bw’ingufu bunyura mu muhor Wa Hormuz, inzira ikomeye ikoreshwa mu gutwara peteroli ku isi.

Kubera ibibazo by’umutekano muri Kigobe cy’Abarabu ndetse n’ibihano byafatiwe UBurusiya, ibihugu byo muri Aziya biri gushaka andi masoko yizewe ya peteroli. Brazil, isanzwe iri mu bihugu bya mbere byohereza peteroli hanze, ni imwe mu zikomeje kungukira cyane kuri iyi ntambara nk’uko Al Jazeera yabitangaje.

Impuguke Sumit Ritolia wo muri Kpler yavuze ko Ubushinwa n’Ubuhinde byongeye kugura peteroli ya Brazil kugira ngo birinde ingaruka z’ihungabana ry’ubwikorezi bwo mu kigobe. Mu 2025, Aziya yatumizaga utugunguru miliyoni 1.2 twa peteroli ya Brazil ku munsi, ariko hagati ya Mutarama na Gicurasi uyu mwaka byageze kuri miliyoni 1.8.

Nubwo Brazil yongereye umusaruro wa peteroli ukagera ku tugunguru miliyoni 4.11 ku munsi muri Gicurasi, impuguke zivuga ko itazahita isimbura Uburasirazuba bwo Hagati nk’isoko rikuru rya peteroli muri Aziya. Ahubwo impinduka nini iri mu kuba sosiyete Petrobras iri kohereza peteroli nyinshi muri Aziya, cyane cyane mu Bushinwa, aho ubu bwoherezwamo hejuru ya 60% bya peteroli ya yo.

Ubushinwa ni bwo buyoboye mu kugura peteroli ya Brazil, aho ibyo bwinjije byikubye hafi kabiri muri uyu mwaka. Ubuhinde na bwo bwazamuye cyane ibyo bugura, ndetse muri Mata, Brazil iba igihugu cya kane gitanga peteroli nyinshi muri iki gihugu.

Peteroli ya Brazil yo mu bwoko bwa Tupi na Buzios irakunzwe kuko ifite sulfure nkeya kandi yoroshye gutunganywamo lisansi na mazutu. Ibi bituma iba nziza ku nganda zo muri Aziya kurusha iya Venezuela, nubwo idashobora gusimbura burundu peteroli yose iva mu kigobe.

Nubwo Brazil iri kubona inyungu z’ubukungu kubera izamuka ry’ibiciro bya peteroli, iracyafite imbogamizi zirimo intera ndende yo kugeza peteroli muri Aziya ndetse n’ihangana rishobora kongera guturuka ku Burusiya igihe inzira zo muri Arctic zizongera gufungurwa.

Abasesenguzi bavuga ko Brazil ishobora gufasha Aziya mu gihe cy’ihungabana ry’amasoko ya peteroli, ariko ko idashobora gusimbura burundu Uburasirazuba bwo Hagati mu gihe kirekire.

Perezida wa Brazil, Luiz Inacio Lula da Silva, uri ibumoso, ari kumwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, nyuma y’umuhango wo gusinya amasezerano wabereye mu Ngoro Nkuru y’Abaturage i Beijing mu Bushinwa, ku wa 13 Gicurasi 2025 [Tingshu Wang/Reuters].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *