Ububinde bwafunze amacupa 18,000 arimo aya Smirnoff

Abagenzuzi mu Buhinde bafunze udusanduku tugera ku 18,000 turimo amacupa y’inzoga za Diageo, nyuma yo gusanga adafite ibimenyetso byemeza ko yakozwe muri pulasitiki yongeye gutunganywa kandi yujuje ibisabwa mu kubika ibinyobwa. Iki ni ikindi kibazo gikomeye cyibasiye Diageo, sosiyete ya mbere ku Isi mu gukora no gucuruza inzoga zikomeye.

Diageo India yemeje ko ubuyobozi bwafashe izo nzoga, ivuga ko amwe mu macupa ya yo yashyizwe mu kato mu gihe hagitegerejwe amabwiriza mashya.

Iyi sosiyete yavuze ko ayo macupa yayaguze ku kigo gitunganya pulasitiki cyemewe n’Urwego rw’Ubuhinde rushinzwe umutekano n’ubuziranenge bw’ibiribwa, FSSAI. Yongeyeho ko ibizamini byose biteganywa n’amategeko byakozwe n’abatanga ayo macupa.

United Spirits, ishami rya Diageo mu Buhinde, yagize iti: “Ibicuruzwa byacu nta kibazo bifite kandi ntacyo byangiza ku buzima bw’ababinywa. Turimo kuganira na FSSAI kugira ngo iduhe andi mabwiriza kuri iki kibazo.”

Mu cyumweru gishize, abakozi ba FSSAI basuye uruganda rwa United Spirits ruherereye i Bengaluru, mu majyepfo y’Ubuhinde. Bahamenyesherejwe ko urwo ruganda rukoresha amacupa akozwe muri pulasitiki yongeye gutunganywa.

Icyakora, inyandiko ya leta igaragaza ko abo bagenzuzi basanze amacupa adafite ibimenyetso biteganywa n’amategeko, bigaragaza ko pulasitiki yakoreshejwe yemerewe kubikamo ibiribwa n’ibinyobwa.

Iyo nyandiko yagize iti: “Ibi byateje impungenge zikomeye zijyanye n’umutekano w’ibiribwa, kuyobya abaguzi no kutubahiriza amabwiriza yo gushyira ibimenyetso nyabyo ku bicuruzwa by’inzoga.”

Yakomeje ivuga ko gufunga ibyo bicuruzwa byakozwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.

FSSAI ntiyahise isubiza ibibazo yabajijwe ku ifungwa ry’ayo macupa abarirwa mu bihumbi. Ni ubwa mbere amakuru yerekeye icyo gikorwa atangajwe.

Urwego rushinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa mu Buhinde rumaze iminsi rukaza igenzura ku masosiyete akora inzoga, ibinyobwa byongera imbaraga ndetse n’ibindi biribwa. Mu bigo birebwa n’ayo mabwiriza harimo na PepsiCo.

Amacupa ya Smirnoff na whisky mu yafunzwe

Mu igenzura ryakozwe, abagenzuzi basanze amacupa ya Diageo afite gusa ikimenyetso kigaragaza ko yakozwe muri pulasitiki yo mu bwoko bwa polyethylene terephthalate, izwi nka PET.

Amategeko ya leta asaba ko ayo macupa anagaragaza ikimenyetso cyihariye cyemeza ko yakozwe muri PET yongeye gutunganywa kandi yemerewe kubikamo ibiribwa cyangwa ibinyobwa.

Nubwo inzoga nyinshi za Diageo ziri mu macupa manini y’ibirahure, iri genzura ryibanze ku macupa mato ya pulasitiki, akenshi aba afite mililitiro 180.

Inyandiko za leta zigaragaza ko inzoga n’ibikoresho bya pulasitiki bifite agaciro ka miliyoni 1.6 y’amadolari ya Amerika ari byo byafunzwe muri iryo genzura ryabereye i Bengaluru.

Icyo cyemezo cyagize ingaruka ku bwoko burenga butandatu bw’inzoga za Diageo. Mu zafunzwe harimo DSP Black Deluxe Whisky, Smirnoff Zesty Lime Triple Distilled Flavoured Vodka na VAT 69 Blended Scotch Whisky.

Diageo isanzwe ivuga ko yubahiriza amategeko y’Ubuhinde. Iyi sosiyete yafashe icyo gihugu nk’isoko ry’ingenzi cyane mu myaka icumi iri imbere.

Mu mwaka w’imari warangiye muri Werurwe 2026, Diageo yinjije miliyari 3 z’amadolari y’Amerika mu Buhinde. Ni imwe mu masosiyete abiri akomeye yo mu mahanga agurisha inzoga muri icyo gihugu, hamwe na Pernod Ricard yo mu Bufaransa.

Icyemezo cya FSSAI cyo gufunga ibyo bicuruzwa kije nyuma y’iminsi mike urwo rwego ruhagaritse ubwoko bubiri bwa whisky za Diageo zikunzwe cyane. Rwavuze ko amakuru yashyizwe kuri izo nzoga yerekeye igihe zamaze zishaje n’ibirungo by’ubukorano byakoreshejwe ashobora kuba yarayobeje abaguzi.

Igenzura ry’ibirungo byongerwa mu nzoga, rireba Diageo n’andi masosiyete yo mu Buhinde, ryateje impungenge mu rwego rw’inzoga rw’icyo gihugu rufite agaciro ka miliyari 40 z’amadolari.

Ikibazo cyibanzweho cyane ni icy’inzoga zo mu cyiciro cya Indian Made Foreign Liquor, cyangwa IMFL. Izo ni inzoga zikorerwa mu Buhinde ariko zigakorwa mu buryo busa n’ubw’inzoga mpuzamahanga.

FSSAI kandi iherutse kuburira Diageo ko ishobora kuba yarayobeje abaguzi ubwo yavugaga ko imwe muri whisky zayo zigurishwa cyane “yashaje ibitswe mu dushinga tw’ibiti bya oak byo muri Amerika”, kandi igice kinini cy’iyo nzoga kitari cyaranyujijwe muri ubwo buryo bwo kuyisazisha.

Igoto shusho igaragaza abagenzura amacupa mu Buhinde. Ifoto yalozwe hifashishijwe ubwenge buhangano. Kigali24

Ibitekerezo