Abashinzwe ubutabazi muri Libya bakomeje guhangana n’inkongi ikomeye yibasiye ikigega cya lisansi kiri mu kigo gitunganya peteroli cya Zawiya, nyuma y’igitero cya drone cyagabwe ku mugoroba wo ku wa Mbere w’ejo hashize.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Peteroli muri Libya (NOC) cyatangaje ko ikigega cyari kirimo litiro miliyoni 4,5 za lisansi cyafashwe n’umuriro, kiza gusenyuka burundu. Abashinzwe kuzimya inkongi bahise batangira gukonjesha no gusiga ubusa ibindi bigega byari hafi yacyo kugira ngo umuriro udakomeza gukwirakwira.
Nta mutwe cyangwa umuntu wari wigambye icyo gitero kugeza ku wa Kabiri. Cyabaye icya gatatu cyibasiye ibikorwa remezo bya peteroli muri Zawiya mu gihe cy’iminsi mike. Ibindi bitero byari byibasiye ikigega cya naphtha n’uruganda rutunganya amazi, mu gihe indi drone yaguye hafi y’ikigega gikomeye n’imiyoboro ya peteroli ariko ntiyangiza ibikorwa remezo.
Urwego rushinzwe ubutabazi bwihuse rwatangaje ko nta muntu wakomeretse bikomeye. Abagejejwe kwa muganga ahanini bari bafite ibibazo byo guhumeka bitewe n’umwotsi mwinshi.
Uruganda rwa Zawiya ruherereye nko mu bilometero 40 mu burengerazuba bwa Tripoli. Ni rwo ruganda runini rutunganya peteroli rugikora muri Libya, rukaba rushobora gutunganya utugunguru 120,000 ku munsi. NOC yaburiye ko ibitero nibikomeza rushobora guhagarika ibikorwa, isaba ko hakorwa iperereza ryihuse kugira ngo ababigizemo uruhare bagezwe imbere y’ubutabera.
Ibi bitero byabaye mu gihe Libya ikomeje guhura n’umutekano muke uterwa n’amakimbirane hagati y’ubutegetsi n’imitwe yitwaje intwaro. Ku wa Mbere kandi, umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare bw’ingabo zigenzura uburasirazuba bwa Libya, Maj. Gen. Fawzy al-Mansouri, yiciwe mu gitero cy’igisasu cyari cyatezwe mu modoka i Benghazi.

Ibitekerezo