Ubushinwa: Inkubi y’umuyaga yimuye abarenga miliyoni

Abantu barenga miliyoni imwe bo mu burasirazuba bw’Ubushinwa, harimo n’abo mu mujyi wa Shanghai ufatwa nk’igicumbi cy’ubucuruzi n’imari, bimuwe mu ngo zabo nyuma y’uko inkubi y’umuyaga yiswe “Dolphin” igeze ku butaka.

Iyi nkubi yazanye imvura nyinshi n’umuyaga ukomeye, ihungabanya ingendo zo mu kirere, izo mu mazi n’izo ku butaka. Kuri uyu wa Mbere, ingendo z’indege zigera ku 1,000 zari ziteganyijwe kunyura ku bibuga by’indege bya Shanghai zarahagaritswe. Andi makuru avuga ko ingendo zasubitswe kuva iki kibazo cyatangira zirenga 1,300.

Nubwo inzego ziteganyiriza Ubushinwa zahinduye Dolphin inkubi yo ku rwego rwo hasi, zikayishyira mu cyiciro cy’umuyaga ukaze wo mu turere dushyuha, abaturage bakomeje kuburirwa ko imvura nyinshi ishobora guteza imyuzure n’inkangu kugeza ku wa Gatatu.

Mbere y’uko Dolphin igera ku butaka, ubuyobozi bwari bwatangaje impuruza, ari rwo rwego rwo hejuru rw’uburinzi ku biza muri icyo gihugu. Dolphin ni yo nkubi y’umuyaga ikomeye kurusha izindi zageze mu Bushinwa muri uyu mwaka.

Ku Cyumweru ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba ku isaha yo mu Bushinwa, iyi nkubi yabanje kugera mu Mujyi wa Yuhuan wo mu Ntara ya Zhejiang, ifite umuyaga wari ufite umuvuduko wa kilometero zigera ku 150 mu isaha. Nyuma y’isaha imwe yongeye kugera ku butaka mu Mujyi wa Wenzhou.

Imvura nyinshi yitezwe kwibasira intara zirimo Shandong, Henan, Hubei, Anhui, Jiangsu na Zhejiang, ndetse n’Umujyi wa Shanghai. Abaturage basabwe kwirinda ibikorwa byo hanze no kutegera ahantu hashobora kwibasirwa n’imyuzure cyangwa inkangu nk’uko Reuters yabitangaje.

Ahantu henshi hakurura ba mukerarugendo harafunzwe, harimo tumwe mu duce twa Disneyland na Legoland, hamwe n’ahantu abantu barebera ubwiza bw’Umujyi wa Shanghai ku nkombe z’uruzi mu gace ka Bund.

Amashusho yatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta agaragaza amazu y’ubucuruzi yo hasi yarengewe n’amazi mu gace ka Shanghai kahoze karimo Abafaransa, gasanzwe gasurwa cyane na ba mukerarugendo. Abaturage bagaragaye bagenda mu mihanda irimo amazi abagera hejuru y’amaguru.

Mu Ntara ya Zhejiang, umwana w’umuhungu w’imyaka icyenda wo mu mujyi wa Wenling yaburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n’amazi akajyanwa mu nyanja. Kugeza ubu, ubuyobozi bw’Ubushinwa ntiburatangaza abantu bapfuye bazize iyi nkubi.

Abahanga mu by’iteganyagihe bavuga ko tumwe mu duce twa Zhejiang dushobora kugwamo imvura iri hagati ya milimetero 250 na 500 mu minsi mike. Iyi mvura ishobora gutuma imigezi yuzura, ubutaka bukariduka ndetse n’amazi akangiza ibikorwa remezo.

Mu mujyi wa Hangzhou, umurwa mukuru wa Zhejiang, ubuyobozi bwakuyeho amafaranga yo guhagarika imodoka ahantu hagenewe kuba ari rusange. Ibi byakozwe kugira ngo abafite imodoka babone aho bazihungishiriza umuyaga n’amazi y’imyuzure.

Wenzhou ni kamwe mu duce twafashe ingamba zikomeye, kuko abaturage bagera ku 900,000 bimuriwe ahatekanye. Ubuyobozi bwaho kandi bwafunguye ahantu harenga 1,000 ho kwakirira abakuwe mu byabo. Mu Mujyi wa Taizhou, abantu bagera ku 390,000 na bo bavanywe mu ngo zabo kubera ibyago by’umuyaga n’imyuzure.

Mu Ntara ya Fujian iri ku nkombe, ingendo nyinshi z’amato atwara abagenzi zarahagaritswe, naho imishinga irenga 100 yo kubaka ibikorwa bitandukanye mu nyanja iba ihagaze by’agateganyo.

Dolphin yakoze urugendo rwa kilometero zigera ku 6,000 mbere yo kugera ku butaka bw’u Bushinwa. Televiziyo ya Leta, CCTV, yatangaje ko igihe iyi nkubi imaze ishobora kuba kiruta inshuro eshatu igihe inkubi zisanzwe zimara. Kuba yarakoze urugendo rurerure byatumye ikomeza gukurura ubuhehere n’imvura nyinshi mu bice yanyuzemo.

Uretse ibiza yateje, Dolphin yanatumye amakuru y’ibinyoma akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa. Abantu babiri bamaze gufatwa bakekwaho gukwirakwiza amashusho ayobya abaturage.

Umwe muri bo ni umugabo w’imyaka 60 wakoze amashusho yifashishije ubwenge buhangano, avuga ibinyoma ko hari umuntu wahanutse mu nyubako ndende i Shanghai kubera inkubi. Undi ni umugabo w’imyaka 32 wahinduye amashusho yari yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’abandi bantu, akayatangaza mu buryo bwafatwaga nk’ubuyobya abaturage.

Mbere yo kugera mu Bushinwa, Dolphin yari yazanye imvura nyinshi muri Philippines, mu majyaruguru ya Taiwan no ku kirwa cya Okinawa mu Buyapani.

Urwego rushinzwe kurwanya ibiza muri Philippines rwatangaje ko abantu umunani bishwe n’imvura y’umwuzure yongerewe imbaraga na Dolphin hamwe n’indi miyaga yari yibasiye icyo gihugu. Abantu barenga 7,000 bari bacumbikiwe mu bigo by’agateganyo byakira abakuwe mu bya bo.

Muri Okinawa, abantu batanu bageze mu zabukuru bakomeretse, ariko ibikomere byabo ntibyashyize ubuzima bwabo mu kaga. Batatu muri bo baguye hasi kubera imbaraga z’umuyaga.

I Hong Kong ho, ikigo gishinzwe iteganyagihe cyatangaje ko ku Cyumweru ubushyuhe bwageze kuri dogere Celsius 36,9, ari bwo bwinshi bwari bumaze kugezwa muri uwo mujyi. Dolphin yasunikaga umwuka ushyushye werekezaga muri Hong Kong.

Igihe cy’inkubi z’imiyaga mu burengerazuba bw’Inyanja ya Pasifika gisanzwe gitangira muri Gicurasi kikageza mu Ukwakira. Muri icyo gihe, ibihugu byo muri Aziya y’Iburasirazuba bikunze kwibasirwa n’imiyaga ikomeye, imvura nyinshi, imyuzure n’inkangu. Abahanga bavuga ko ubushyuhe bukomeza kwiyongera mu nyanja bushobora gutuma zimwe muri izi nkubi zigira imbaraga nyinshi kandi zigateza imvura irushijeho gukomera.

Inkubi y’umuyaga, Dolphin, yageze ku butaka mu burasirazuba bw’u Bushinwa ku mugoroba wo ku Cyumweru. (REUTERS)

Ibitekerezo