Mu Murenge wa Gatebe mu Karere ka Burera, abaturage bari mu gahinda nyuma y’aho umwana wari umaze iminsi yaraburiwe irengero abonetse yapfuye.
Amakuru yamenyekanye avuga ko umurambo w’uyu mwana wabonetse hafi y’isoko rya Kivuye. Amakuru y’ibanze agaragaza ko yaba yarishwe, ndetse umubiri we ukaba warasanganywe ibimenyetso by’uko wangijwe bikomeye, harimo no gukurwamo amaso.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye TV1 na Radio1 dukesha iyi nkuru ko abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri iki cyaha.
Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye n’impamvu yaba yarateye ubu bwicanyi bwateye ubwoba abaturage bo muri aka gace.
Polisi yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru yose yafasha mu iperereza, mu gihe abakekwa bakomeje gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Ibitekerezo