Abategetsi b’u Burundi batangaje ko bagiye kongera ubushobozi bwo gukora no gutanga pasiporo, nyuma y’igihe abaturage benshi bamara amezi bategereje izi nyandiko z’ingendo, ibintu byatumye ku cyicaro gikuru cy’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka i Bujumbura hakomeza kugaragara imirongo miremire y’abazisaba.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Burundi, Général-major de Police Maurice Mbonimpa, yemeye ko hari hashize igihe urwego ayoboye rudashobora gukora pasiporo zihagije ugereranyije n’umubare w’abazikeneye.
Mbonimpa yavuze ko iki kibazo ahanini cyatewe n’ingorane zo kubona imashini n’ibindi bikoresho bikenerwa mu gukora izi nyandiko, bimwe muri byo bikaba bituruka mu bihugu byagizweho ingaruka n’intambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Gusa, yijeje abaturage ko ibintu bigiye gusubira mu buryo, avuga ko hateganywa ubushobozi bwo kujya hakorwa no gutangwa pasiporo ziri hagati y’ibihumbi 10 na 15 buri kwezi.
Iki cyemezo kije mu gihe hari abaturage bavuga ko bamaze amezi menshi bategereje pasiporo basabye. Umwe mu baganiriye na BBC yavuze ko yayisabye mu Ugushyingo 2025 ariko kugeza ubu akaba atarayibona. Yavuze ko gutinda kwayo kwamugizeho ingaruka mu bucuruzi bwe, kuko busaba ko ajya mu mahanga.
Iki kibazo kimaze igihe kigarukwaho mu Burundi. Muri Nyakanga 2026, Radio Publique Africaine yatangaje ko hari abaturage bari bamaze igihe kinini bategereje pasiporo na laissez-passer, bamwe bakavuga ko ibikorwa byabo by’ubucuruzi byari byarahungabanye kubera kubura izi nyandiko.
Muri Werurwe 2026, Mbonimpa yari yatangaje ko umubare w’abasaba pasiporo wazamutse cyane, urwego rwe rukakira hagati y’abantu 1,000 na 1,200 ku munsi. Icyo gihe yari yavuze ko hari gushyirwaho uburyo bwo gutuma usabye inyandiko y’urugendo ayibona mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu.
Kwiyongera kw’abasaba pasiporo bifitanye isano n’umubare munini w’Abarundi bajya mu mahanga kubera impamvu zitandukanye zirimo ubucuruzi, kwiga no gushaka akazi, by’umwihariko mu bihugu byo mu Barabu.
Amakuru ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi agaragaza ko pasiporo isanzwe ihabwa abaturage n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (Commissariat Général des Migrations), kandi ko igiciro cyayo cyashyizwe ku mafaranga y’Amarundi 235,000.
Kongera ubushobozi bwo gukora pasiporo kugera ku bihumbi 15 ku kwezi bitegerejweho kugabanya ubwinshi bw’abamaze igihe bazitegereje no korohereza Abarundi bafite ingendo z’akazi, ubucuruzi, amasomo n’izindi gahunda zibasaba kujya hanze y’igihugu.

Ibitekerezo