Byari kugenda bite iyo Leta idashyira nkunganire kuri mazutu?

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yatangaje ko iyo Leta idashyira nkunganire mu giciro cya mazutu, litiro imwe yari kugera ku 3581 Frw, aho kuba 2927 Frw yatangajwe n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku ishusho rusange y’ubukungu bw’u Rwanda n’ingaruka z’ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati ku bukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Ibiciro bya mazutu byazamutseho amafaranga 700 bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga. Icyakora muri kiriya giciro cyatangajwe, harimo nkunganire ya Leta ingana na 18,26%.”

Minisiteri Dr Justin Nsengiyumva yakomeje avuga ko iyo nkunganire ari yo yatumye litiro ya mazutu itagera ku 3581 Frw.

Ati “Ibi mu by’ukuri bivuze ko igiciro twakagombye kuba twatangaje kuri litiro ya mazutu cyari gikwiye kuba ari 3581 Frw kuri litiro. Ariko mwabonye ko twatangaje igiciro cya 2927 Frw kuri litiro.”

Ku wa 5 Kamena 2026, RURA yatangaje ko guhera ku wa 6 Kamena 2026, igiciro cya lisansi kitagomba kurenga 2938 Frw kuri litiro, mu gihe mazutu itagomba kurenga 2927 Frw kuri litiro.

Kuva muri Werurwe 2026, igiciro cya lisansi cyazamutseho hafi 47,7%, kiva ku 1,989 Frw kuri litiro kigera ku 2,938 Frw kiriho ubu muri Kamena.

Mazutu yo yazamutseho 50,3%, iva ku 1,948 Frw kuri litiro yariho muri Werurwe igera ku 2,927 Frw iriho ubu.

Ibi bigaragaza ko mazutu ari yo yazamutse cyane ugereranyije na lisansi, cyane cyane hagati ya Mata na Kamena, aho yavuye ku 2,205 Frw igera ku 2,927 Frw kuri litiro.

Lisansi yo kuva ku wa 17 Mata kugeza ku wa 6 Kamena yagumye kuri 2,938 Frw kuri litiro.

Iyo Leta idashyira nkunganire muri mazutu, litiro yari kugera ku 3581 Frw (photo: Internet)

Ibitekerezo