Rwanda: Peteroli ishobora gukatuka mu minsi iri imbere

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika y’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yatangaje ko u Rwanda rwashyizeho ingamba nshya zo gukomeza kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, zirimo uburyo bushya bwo kubona ibikomoka kuri peteroli mu buryo buhamye kandi ku giciro kidahindagurika cyane.

Ibi yabigarutseho ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ikiganiro kuri gahunda za Guverinoma kigamije “kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.”

Muri icyo kiganiro, Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba zo kugabanya ingaruka z’ihungabana ry’amasoko mpuzamahanga y’ibikomoka kuri peteroli, harimo gutangira gukorana n’ibihugu bitunganya peteroli kugira ngo igihugu kibone ibikomoka kuri peteroli mu buryo burambye.

Yatangaje ko ubwato bwa mbere buzaba butwaye toni 40,000 z’ibikomoka kuri peteroli bitunganyijwe, birimo lisansi na mazutu, buzagera ku Cyambu cya Tanga muri Tanzania mu mpera za Nyakanga 2026. Yavuze ko iyi gahunda izajya ikomeza buri kwezi, hagamijwe guha u Rwanda uburyo buhamye bwo kubona ibikomoka kuri peteroli.

Dr Nsengiyumva yavuze ko ubu bufatanye n’ibihugu bicukura ndetse n’ibitunganya peteroli buzafasha u Rwanda kugabanya ibiciro no kurinda abaturage ihindagurika rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko.

Ati: “Gahunda nk’iyi izatanga umutekano mu itangwa rya lisansi na mazutu, bityo ikazagira uruhare mu kugabanya igitutu ku bukungu ndetse no ku mibereho y’abaturage”.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwahuye n’ingaruka z’ibibazo by’umutekano n’ubwikorezi ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ibibazo byabaye mu Muhora wa Hormuz, umwe mu mihora ikomeye ikoreshwa mu gutwara peteroli ku isi.

Yasobanuye ko izo mpinduka zatumye ibiciro by’ubwikorezi mpuzamahanga bizamuka, bigatuma ibicuruzwa bitwara igihe kirekire kugera ku masoko kandi bimwe bikagura kurushaho.

Yagize ati: “Ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwagizweho ingaruka zikomeye, aho bwavuye kuri miliyari 10 z’Amadolari ya Amerika mu 2024, bukagera kuri miliyari 7 z’Amadolari mu 2025”.

Ati: “Ibi bigaragaza ubukana bw’ihungabana ry’ubucuruzi ku isoko mpuzamahanga”.

Yavuze ko nubwo u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja, rukomeje gushaka uburyo bwo gukomeza kugira ubudahangarwa mu bijyanye n’ubucuruzi, harimo guteza imbere uburyo butandukanye bwo gutwara ibicuruzwa no gushaka amasoko mashya.

Minisitiri w’Intebe kandi yavuze ko izamuka rikomeye ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga ryagize uruhare mu kuzamuka kw’ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye mu Rwanda.

Yagaragaje ko hagati ya Gashyantare na Kamena 2026, igiciro cy’akagunguru ka lisansi ku isoko mpuzamahanga cyazamutse ku kigero cya 48%, mu gihe mazutu yazamutse ku kigero cya 50%.

Yavuze ko iri zamuka ryagize ingaruka ku biciro by’ubwikorezi, ifumbire mvaruganda, ibiribwa ndetse na gaz ikoreshwa mu ngo no mu bikorwa by’ubucuruzi.

Ati: “Iri zamuka ryakurikiwe n’izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi, ifumbire, ibiribwa na gaz, bituma ikiguzi cy’ubuzima kizamuka natwe nk’Abanyarwanda bitugiraho ingaruka.”

Guverinoma ikomeje ingamba zo gukomeza ubukungu

Mu kiganiro cye, Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’imbere mu gihugu, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no gushaka uburyo bwo kugabanya kwishingikiriza cyane ku masoko yo hanze.

Yavuze ko mu gihe ubukungu bw’isi bukomeje guhura n’ibibazo birimo intambara, ihindagurika ry’ibiciro by’ingufu n’ibibazo mu bucuruzi mpuzamahanga, u Rwanda rugomba gukomeza kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibihungabanya iterambere.

Iyi gahunda yo kuzana peteroli nyinshi binyuze ku Cyambu cya Tanga ije nyuma y’izindi ngamba u Rwanda rumaze igihe rushyiraho zo kunoza imiyoboro y’ubucuruzi, harimo gukorana n’ibihugu byo mu karere mu guteza imbere ibikorwa remezo by’ubwikorezi no koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Guverinoma ivuga ko izi ngamba zizafasha kurinda ubukungu bw’igihugu ihungabana rituruka ku mpinduka zitunguranye ku isoko mpuzamahanga, ndetse zigatanga umusingi wo gukomeza kugabanya ikiguzi cy’imibereho y’abaturage.

ABagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ubwo bagezwagaho ikiganiro kuri gahunda za Guverinoma kigamije “kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. (Ifoto: X/RBA)
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva (Ifoto: X/RBA)

Ibitekerezo