Canalbox yafatiwe ibihano isabwa no gutanga indishyi ku bakiriya ba yo
Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA), rwafatiye ibihano sosiyete GVA Rwanda Ltd izwi nka Canalbox, nyuma yo kugaragara ko yakomeje kutubahiriza amabwiriza agenga itangwa rya serivisi z’itumanaho.
Ibi bihano byafashwe hashingiwe ku ngingo ya 269 y’Itegeko No. 24/2016 rigenga Ikoranabuhanga ry’Itumanaho mu Rwanda, aho RURA yagaragaje ko iyi sosiyete itakurikije amabwiriza mu buryo bwakomeje kugira ingaruka ku bakiliya ba yo.
Mu byategetswe, GVA Rwanda Ltd isabwa guha indishyi abakiliya bose bagizweho ingaruka hagati ya tariki ya 13 na 20 Mata 2026. Uretse ibyo, isabwa no kwishyura amande ya buri munsi kugeza igihe izaba yujuje ibisabwa byose, ndetse igatanga raporo igaragaza aho igeze ishyira mu bikorwa ayo mabwiriza mu gihe cyagenwe.
Iyi sosiyete yijeje RURA ko igiye gukosora ibibazo byagaragaye no kubahiriza ibyo isabwa, mu gihe uru rwego na rwo rwatangaje ko ruzakomeza kuyikurikiranira hafi kugira ngo harebwe ko serivisi zisubira ku murongo neza.
RURA yongeye kwibutsa ko mu gihe amabwiriza yakomeza kutubahirizwa, hazafatwa izindi ngamba zikomeye ziteganywa n’amategeko, mu rwego rwo kurengera abakiliya no kunoza serivisi z’itumanaho mu gihugu.
