Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko yize ubundi buryo akoresha bwo kwunyara cyangwa kwihagarika ahagaze nk’abagabo mu rwego rwo kwirinda umwanda n’indwara zishobora gukwirakwizwa n’ubwiherero rusange.
Uyu muraperi Cardi B avuga ko adakunda kwicara ku bwiherero rusange bw’utubari cyangwa ibitaramo kuko aba atizeye isuku yabwo.
Yakomeje avuga ko iyo bibaye ngombwa ko akenera kwihagarika akoresheje ubwiherero rusange, yirwanaho akanyara ahagaze, ibintu bitamenyerewe ku gitsina gore.
Cardi B aganira na Jennifer Hudson yavuze ko yize neza uburyo yihagarika nk’abagabo kandi akabikora neza kuburyo atinyarira.
Cardi B azwiho kuba umuntu utarya iminywa kandi ukesha ukuri kwe kose ku mbuga nkoranyambaga, ndetse nta n’isoni zikomeye agira iyo avuga ku mico ye n’uburyo abayeho mu buzima bwa buri munsi.
Kwirwanaho unyara uhagaze ku gitsina gore mu bwiherero rusange ni ingingo ivugisha abantu benshi, ariko ifite n’impamvu zifatika.
Abagore benshi batinya kwicara ku misarani rusange kubera kwirinda indwara z’imyandagarire cyane ko iba yakoreshejwe n’abantu benshi.
Muri iyi minsi hariho n’ibikoresho bikoze mu gikarito cyangwa purasitiki bita “Female Urination Devices” bifasha abagore kunyara bahagaze bafite umutekano usesuye

Ibitekerezo