Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagore yatomboye Algeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi mu Itsinda D ry’Igikombe cy’Afurika cya 2026 (CAVB Women’s African Nations Volleyball Championship 2026) kiri kubera i Nairobi muri Kenya.
Iri rushanwa ryatangiye ku wa Mbere, tariki ya 24 Kanama, rikazasozwa ku wa 5 Nzeri 2026. Imikino ibera muri Kasarani Indoor Arena no muri Ulinzi Sports Complex.
Tombola yakozwe ku mugoroba wo ku wa Mbere yasize ibihugu 15 bigabanyijwe mu matsinda ane, nyuma y’uko Maroc yari mu makipe 16 yari yemejwe mbere yikuyemo ku munota wa nyuma.
Uretse Itsinda D ririmo u Rwanda, Algeria, RDC n’u Burundi, Itsinda A rigizwe na Kenya yakiriye irushanwa, Mali na Zambia. Mu Itsinda B harimo Misiri, Uganda, Burkina Faso na Sénégal, naho irya C rikaba ririmo Cameroun, Nigeria, Tunisia na Ghana.
U Rwanda rurafungura urugendo rwa rwo ruhura na Algeria kuri uyu wa Kabiri, guhera saa 11:30, muri Ulinzi Sports Complex. Uyu mukino utegerejwe cyane kuko amakipe yombi aheruka guhurira muri kimwe cya kane cy’irangiza mu 2023, u Rwanda rugatsinda amaseti 3-2.
Iyi kipe iyobowe n’Umufaransa Frédéric Guérin irasabwa kwitwara neza mu mikino y’amatsinda kugira ngo ikomeze mu byiciro bikurikiraho, yizeye nibura kunganya cyangwa kurenza umusaruro yagezeho mu irushanwa riheruka.
Mu Gikombe cy’Afurika cya 2023 cyabereye i Yaoundé muri Cameroun, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa kane, ari na wo mwanya mwiza rumaze kugeraho muri iri rushanwa. Kenya yatwaye igikombe, Misiri iba iya kabiri, Cameroun yegukana umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda u Rwanda amaseti 3-1.
Abakinnyi 14 u Rwanda rwajyanye muri Kenya ni Mpuhwezimana Diane, Ndagijimana Iris, Musaniwabo Hope, Tuyishime Aloysie, Musabyemaliya Donatha, Umutoni Anitha, Nzamukosha Olive, Uwimbabazi Lea, Yankurije Françoise, Munezero Valentine, Nyirahabimana Marie Divine, Mukandayisenga Benitha, Uzamukunda Fillette na Dusabe Flavia.
Umutoza Frédéric Guérin yungirijwe na Hatumimana Christian ndetse n’Igihozo Cyuzuzo Yvette.
Irushanwa ry’uyu mwaka rifite agaciro kihariye kuko rifitanye isano n’urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027 ndetse n’Imikino Olempike ya Los Angeles yo mu 2028.

Ibitekerezo