Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Léonidas Ndaruzaniye, yatangaje ko abantu baturutse mu bice byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bigenzurwa na AFC-M23, cyangwa abanyuze muri ibyo bice, batazemererwa kwinjira mu Burundi.
Iki cyemezo kireba n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye (ONU) bakorera muri utwo duce, nk’uko SOS Médias Burundi yabitangaje. Ndaruzaniye yabivugiye mu nama yagiranye n’abapolisi i Bujumbura ku wa Kane w’ejo hashize, tariki ya 1 Ukwakira 2026.
Amakuru yatangajwe ntiyasobanuye igihe iryo tegeko rizatangira kubahirizwa, uko rizashyirwa mu bikorwa ku mipaka cyangwa niba hari abazahabwa uburenganzira budasanzwe.
Icyo cyemezo gitangajwe mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa RDC. Mu nama y’Inama y’Umutekano ya ONU yo muri Nzeri 2026, intumwa ya ONU yavuze ko AFC-M23 igifite ubugenzuzi bukomeye mu bice byinshi by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho imirwano ikomeje.

Ibitekerezo