Guverinoma ya Repubulika ya Centrafrica yatangaje ku mugaragaro ko igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya kolera nyuma yo kwemeza ko abantu 24 bamaze guhitanwa n’iyi ndwara, mu gihe abandi 197 bayanduye. Iki cyorezo cyagaragaye cyane mu turere twa Bimbo na Mbaïki two mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru Bangui.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026 na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Pierre Somse, wavuze ko ibisubizo by’ibizamini byakozwe ku bufatanye n’Ikigo cya Pasteur cya Bangui byemeje ko indwara iri kwibasira abaturage ari kolera.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr. Somse yavuze ko iki cyorezo kije mu gihe igihugu gisanzwe gihangayikishijwe n’ingaruka z’icyorezo cya Ebola cyibasiye ibihugu bituranye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda. Yashimangiye ko nubwo igihugu kiri mu bihe bitoroshye, leta yafashe ingamba zihuse zo gukumira ko kolera yakwira mu tundi turere.
Yagize ati: “Ingamba zo gukumira no kurwanya iki cyorezo zamaze gushyirwa mu bikorwa mu mijyi n’utundi duce twibasiwe, kandi zirimo no kwagurirwa mu bice biyikikije kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’iyi ndwara.”
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yatangiye iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iki cyorezo, kikaba ari icya gatanu cyibasiye Repubulika ya Afurika yo Hagati mu myaka ishize. Mu mwaka wa 2016 nabwo igihugu cyahuye na kolera, aho abantu 522 banduye, mu gihe 23 bahasize ubuzima.
Kolera ni indwara yandurira mu mazi cyangwa ibiribwa byandujwe na bagiteri ya Vibrio cholerae. Itera impiswi zikabije n’umwuma ukabije, kandi iyo itavuwe vuba ishobora guhitana umurwayi mu masaha make. Abahanga mu buzima bavuga ko kunywa amazi atetse cyangwa yahawe imiti, gukaraba intoki n’isabune no kwirinda kurya ibiribwa bidatunganyijwe neza biri mu buryo bw’ingenzi bwo kuyirinda.
Nubwo ibihugu byinshi byateye imbere byashoboye kugabanya cyane kolera binyuze mu kubaka ibikorwa remezo by’amazi meza n’isuku, Repubulika ya Afurika yo Hagati iracyahura n’ibibazo bikomeye birimo ubukene bukabije, umutekano muke ndetse n’ibura ry’amazi meza, ibintu byongera ibyago byo gukwirakwira kw’iyi ndwara.
Guverinoma yatangije ubukangurambaga bwihariye mu gihugu hose, isaba abayobozi ba leta, abanyapolitiki, amadini, itangazamakuru n’abaturage gufatanya mu gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwihutira kujya kwa muganga igihe bagaragaje ibimenyetso bya kolera.
Dr. Pierre Somse yahumurije abaturage avuga ko leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo iki cyorezo gihagarare vuba, asaba buri wese kugira uruhare mu gukurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.
Icyorezo cya kolera gikomeje guteza impungenge no mu bindi bihugu by’Afurika. Mu ntangiriro za Kamena 2026, leta ya Nijeriya yatangaje ko yashyizeho ingamba zidasanzwe muri Leta ya Borno nyuma y’uko kolera ihahitanye nibura abantu 39, mu gihe abarenga 4,200 bayanduye. Icyo cyorezo cyibasiye cyane umurwa mukuru Maiduguri n’akarere ka Jere, bituma inzego z’ubuzima zisaba abaturage kubahiriza amabwiriza y’isuku no gukoresha amazi meza.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rikomeza kuburira ibihugu byo muri Afurika ko impinduka z’ikirere, imyuzure, ubukene ndetse n’ibibazo by’isuku bikomeje gutuma ibyorezo bya kolera byiyongera, risaba ibihugu gushora imari mu bikorwa by’amazi meza, isuku n’ubuvuzi kugira ngo hagabanywe impfu ziterwa n’iyi ndwara.

Ifoto ya AP / Jude Mike
Ibitekerezo