Chameleone yakumiriye abayoboke ba Bobi Wine mu bitaramo bye

Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi ku mazina ya, Dr. Jose Chameleone, yatangaje ko amaze igihe ashyamirana n’abayoboke b’ishyaka National Unity Platform (NUP), cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ariko avuga ko ubu ayo makimbirane yamaze kurenga imipaka ya interineti akagera no mu buzima busanzwe.

Chameleone yavuze ko atifuza ko abafana be bo mu ishyaka rya NUP bazongera kwitabira ibitaramo bye, ndetse avuga ko yabibujije burundu. Yasobanuye ko afite abafana benshi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, bityo abona ko abo bamuhagije nk’uko bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda byabitangaje.

Yagize ati: “Nabujije abafana bo mu ishyaka rya NUP kuza mu bitaramo byanjye. Sinkibakeneye kubera umubare w’abafana mfite muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Uyu muhanzi kandi yigeze kuvugwaho kugaragaza isano ya hafi n’ishyaka NUP riyobowe na Bobi Wine, mbere yo kuzamo kutumvikana n’abaribarizwamo, ibintu byagiye bikomeza gukaza umwuka mubi hagati ye na bamwe mu bayoboke.

Ibi byongeye kwiyongera nyuma y’uko mu cyumweru gishize bamwe mu bayoboke ba NUP banenze Chameleone bamushinja ku kibazo cy’amashusho y’urukozasoni yavuzweho ashingiye ku muhungu we, bikarushaho gutuma umwuka uba mubi hagati y’impande zombi.

Chameleone yahoze muri NUP arwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni. (Ifoto: howwe.ug)
Chameleone ubwo yari mu kiganiro kuri RBA, muri Gicurasi 2025

Ibitekerezo