“Nzi abana banjye, nta mpamvu ya ADN” – Chameleone

Umuhanzi w’icyamamare muri muzika ya Uganda n’Afurika y’Iburasirazuba, Joseph Mayanja uzwi ku mazina ya Jose Chameleone yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko adashobora na rimwe kwemera cyangwa gutekereza gukora ibizamini bya ADN ku bana be, avuga ko abizi neza kandi nta gushidikanya na gato afite ku muryango we.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise Valu Valu, yavuze ko ibivugwa ku bizamini bya ADN bikomeje kuba ingingo ishyushye mu gihugu cye cya Uganda no mu karere, ariko kuri we bidafite aho bimuhuriye n’uko abona umuryango.

Chameleone yavuze mu magambo arimo ukwizera gukomeye ati: “Bavandimwe banjye, nzi abana banjye kandi nta mpamvu mfite yo gukora ADN. Nababyaye ku bushake, kandi sinshobora na rimwe gupima abana banjye kuko bavukiye mu rugo rwanjye”.

Aya magambo ye yagaragaje ko ashyira imbere icyizere, urukundo n’ukwemera hagati ye n’umuryango we, aho avuga ko atabona impamvu yamutuma ashidikanya ku bana yabyaye.

Ibi Chameleone yavuze bije mu gihe muri Uganda n’ahandi muri Afurika hakomeje kugaragara impaka zishingiye ku bizamini bya ADN, aho bamwe babona ko bifasha kumenya ukuri ku bijyanye n’ububyeyi, mu gihe abandi babifata nk’ibishobora gusenya ingo n’imiryango.

Mu mijyi minini, hari n’abajya mu bigo by’ubuvuzi basaba gupimwa ADN mu ibanga, cyane cyane mu gihe hari amakimbirane y’ukwemera umwana. Abandi bo bavuga ko ari uburyo bwo kurinda uburenganzira bw’abana no gusobanura ukuri mu buryo bwa siyansi.

Chameleone we asanga icy’ingenzi ari ukwizerana hagati y’abashakanye, aho ashimangira ko umuryango ushingira ku rukundo kurusha ibizamini bya siyansi.

Yagize kandi inama ku bantu bafite impungenge z’ububyeyi, abasaba kujya babika neza amakuru cyangwa ingero za ADN mu bigo bya leta cyangwa ibifite uburenganzira bwo kubika amakuru y’ubuzima, aho ashobora kubikwa igihe kirekire kandi mu mutekano.

Yagize ati: “Igihugu gifite uburyo bwo kubika ADN yawe. Ishobora kubikwa mu gihe kirenga imyaka mirongo ine. Ukwiye kujya gufata ingero zawe neza kurushaho.”

Ibi bitekerezo bye byakiriwe mu buryo butandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Hari abashimye uburyo ashyira imbere icyizere n’umuryango, mu gihe abandi bavuze ko ibizamini bya ADN ari ngombwa cyane cyane mu gihe hari gushidikanya ku mubano w’ababyeyi n’abana.

Nubwo hari impaka zikomeje, amagambo ya Chameleone yongeye gukangurira abantu kuganira ku gaciro k’ukwizera, amategeko y’umuryango, n’uruhare rwa siyansi mu bibazo by’imibanire y’abantu muri iki gihe.

Jose Chameleone asanga nta mpamvu yo gukoresha ADN ku bana be (Ifoto: Instagram/Jose Chameleone)

Ibitekerezo