Ibihumbi by’abaturage n’abakerarugendo bahuriye mu birori byo guterana inyanya mu gihugu cya Colombia mu mpera z’icyumweru cyo ku wa 6 no ku wa 7 Kamena 2026.
Iri serukiramuco ryamamaye cyane ku izina rya “Gran Tomatina Colombiana”.Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Sutamarchán, mu Ntara ya Boyacá muri Colombia.
Iri serukiramuco ritungura benshi ku Isi ryatangiye muri 2004, rifite inkomoko muri Espagne.
Uretse intambara yo guterana inyanya ari yo ikurura abantu benshi, iri serukiramuco ryanaranzwe n’ibindi bikorwa birimo amarushanwa yo kurya inyanya nyinshi, kumurika inyanya nini kurusha izindi, isiganwa ku maguru, imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi, imurikabikorwa ry’ibiribwa n’ibinyobwa ndetse n’ibitaramo by’umuco n’imyidagaduro.
Abateguye Gran Tomatina Colombiana bavuga ko bari bakira abantu bagera ku bihumbi 20 mu minsi y’ibirori, ndetse n’itangazamakuru ryo muri Colombia no mu bindi bihugu rikabyitabira ku bwinshi.
Gran Tomatina Colombiana ni umunsi mukuru w’umuco n’imyidagaduro ubaho ngarukamwaka ubera mu gace ka Sutamarchán muri Boyacá, muri Colombia. Igamije kwizihiza umusaruro w’inyanya, iyi mikino y’urwenya ikomatanya gutera inyanya, imbyino gakondo, ibirori, n’amasoko y’abahinzi.
Mu rwego rwo kwirinda ubwangizi, inyanya zikoreshwa muri uyu mukino ni izeze cyane cyangwa izidashobora kuribwa n’abantu.
Buri guhe hatangwa toni zigera kuri 40 kugeza kuri 45 z’inyanya ngo abantu baziterane.




Ibitekerezo