Umutingito ukomeye wahitanye benshi muri Colombia

Umutingito ukomeye wari ku gipimo cya 7.4 wibasiye uburengerazuba bwa Colombia mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Kanama 2026, uhitana abantu bagera kuri 47, ukomeretsa abandi benshi ndetse usenya inyubako mu mijyi itandukanye.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku miterere y’isi, USGS, cyatangaje ko izingiro rya wo ryari hafi y’Umujyi wa San José del Palmar, mu Ntara ya Chocó, ku birometero hafi 400 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Bogotá. Wabereye mu bilometero 107 munsi y’ubutaka.

Kunyeganyega k’ubutaka kumvikanye mu bice byinshi bya Colombia, birimo Cali, Pereira, Manizales, Quibdó na Bogotá. Umutingito wanumvikanye muri Ecuador na Panama, ariko nta byangiritse bikomeye byahise bitangazwa muri ibyo bihugu.

Mu Ntara ya Valle del Cauca, irimo umujyi wa Cali, Guverineri Dilian Francisca Toro yatangaje ko abantu 27 bapfuye, barimo abana batatu. Yanavuze ko ibitaro bikuru bya Kaminuza ya Valle byangiritse, bituma abarwayi bamwe bimurwa mu gihe ibikorwa byo gutabara byakomezaga.

Mu mujyi wa Pereira, abayobozi bemeje ko abantu nibura 18 bapfuye, naho abandi babiri bahitanwa n’uyu mutingito i Manizales. Muri uwo mujyi inyubako nyinshi zarangiritse, haboneka ahantu henshi gaz yavaga mu miyoboro, ndetse igice cya katederali y’amateka kirangirika.

Umuyobozi wa Cali, Alejandro Eder, yavuze ko inyubako zigera kuri 20 zasenyutse kandi ko hari abantu bagwiriwe n’ibisigazwa byazo. Amatsinda y’ubutabazi yahise atangira ibikorwa byo kubashakisha, anashyiraho amahema akoreshwa mu guhuza ubutabazi no kwakira abakomeretse.

Muri Chocó, ari na ho hari izingiro ry’umutingito, abayobozi batangaje ko abantu benshi bakomeretse, inyubako zikangirika bikomeye mu mujyi wa Quibdó. Isuzuma riracyakorwa kugira ngo hamenyekane umubare nyawo w’abapfuye, abakomeretse n’ibyangiritse.

Ubuyobozi bushinzwe iby’indege za gisivili bwahagaritse by’agateganyo ingendo ku bibuga by’indege bya Pereira, Manizales, Quibdó, Armenia, Cartago na Buenaventura. Ibyo bibuga birimo kugenzurwa kugira ngo harebwe niba bishobora kongera gukoreshwa nta kibazo.

Inzego zishinzwe iby’amazi zatangaje ko nta byago bya tsunami byatewe n’uyu mutingito. Icyakora, abaturage basabwe kwirinda inyubako zangiritse no gukomeza kuba maso kubera indi mitingito mito ishobora gukurikiraho.

Perezida wa Colombia, Abelardo De La Espriella, yatangaje ko yafashe inshingano zo kuyobora ibikorwa by’ubutabazi. Yategetse ko hashyirwaho icyicaro gihuriweho n’inzego zitandukanye kugira ngo ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’inyubako, kuvura abakomeretse no kugeza ubufasha ku bagizweho ingaruka bihuzwe neza.

Imibare y’abapfuye n’abakomeretse ishobora gukomeza kwiyongera, kuko ibikorwa byo gushakisha abantu munsi y’ibisigazwa by’inyubako bikomeje mu duce twibasiwe cyane.

Ifoto yakuwe mu mashusho y’inkuru ya NBC yagaragazaga uko muri Colombia amazu yasenyutse

Ibitekerezo