U Rwanda na Sénégal byiyemeje kongera imikoranire mu bucuruzi n’ishoramari, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano agamije guteza imbere ibikorwa by’abikorera no koroshya ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Julianna Muganza, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ndetse na Moustapha Cisse uyobora ikigo cya Sénégal gishinzwe guteza imbere ishoramari.
Amakuru dukesha igihe avuga ko Mbere yo gusinya aya masezerano, habaye ibiganiro byahuje abayobozi, abahagarariye inzego za Leta n’abashoramari baturutse mu Rwanda no muri Sénégal. Ibiganiro byari bigamije gutuma abo mu bihugu byombi basobanukirwa amahirwe ari mu masoko yabo, ndetse no kubahuza kugira ngo habeho imishinga ihuriweho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ubufatanye bushya bugomba kuva ku masezerano bukagera ku bikorwa bifatika byongera ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Yagaragaje ko hari imirimo myinshi ishobora guhurizwamo abashoramari b’u Rwanda n’aba Sénégal, irimo ikoranabuhanga, udushya, ubuhinzi n’inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi.
Yagize ati “Hari amahirwe mu ikoranabuhanga, guhanga udushya no mu buhinzi. Hari kandi mu nganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi, muri serivisi z’imari, ubukerarugendo, ingufu, ibikorwaremezo n’ibindi. Ubu ni twe dufite inshingano zo guhindura ayo mahirwe akavamo ubufatanye bufatika”.

Yongeyeho ko serivisi z’imari, ubukerarugendo, ingufu n’ibikorwaremezo na byo biri mu byiciro bifite amahirwe yo kubyazwa imishinga ihuriweho.
Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira abashoramari b’Abanya-Sénégal no kubereka amahirwe ahari, mu gihe hakomeja gushyirwaho uburyo bufasha ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari gukorwa mu buryo bworoshye.
Ku ruhande rwa Sénégal, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba anashinzwe Abanya-Sénégal baba hanze y’igihugu, Cheikh Niang, yavuze ko ayamasezerano agamije gutuma abikorera b’ibihugu byombi batagarukira ku kumenyana, ahubwo bakajya ku rwego rwo gushyira mu bikorwa imishinga y’ubucuruzi.
Niang yavuze ko inzego za Leta zombi zifite inshingano zo gushyiraho uburyo bworohereza abacuruzi n’abashoramari, cyane cyane mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi.
Ati “Nitwe dufite inshingano zo kuba abahuza no gutuma iyi nzira yatangijwe n’abakuru b’ibihugu byacu igera musaruro ufatika. Inzego za Leta tuzashyira uburyo bwiza bwo koroheza ibikorwa by’ubucuruzi, koroshya urujya n’uruza rw’ibivuruzwa na serivisi no kwegeranya abafite uruhare muri ibyo bikorwa”.
Yashimangiye ko uruzinduko Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yagiriye mu Rwanda ku butumire bwa Perezida Paul Kagame rwagize uruhare mu gukomeza umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu rwego rwa politiki.
Sénégal kandi ibona u Rwanda nk’igihugu cyafasha ibigo byayo kugera ku masoko yo muri Afurika y’Iburasirazuba. Ku rundi ruhande, Sénégal ishaka kuba umuyoboro wafasha u Rwanda n’abashoramari barwo kugera ku masoko yo muri Afurika y’Iburengerazuba.
RDB yatangaje ko icyizere abashoramari bagirira u Rwanda gikomeje kwiyongera. Julianna Muganza yavuze ko mu mwaka wa 2025, ishoramari ryinjiye mu Rwanda ryageze kuri miliyari 2,62 z’amadolari ya Amerika.
Iri shoramari ryagenewe imishinga igera kuri 800, aho biteganyijwe ko izatanga imirimo igera ku 4,000.
Yagize ati ” Ibi byose bishimangira imbaraga dushyira mu gutuma u Rwanda ruba igihugu giteganyiriza abashoramari umutekano n’ituze mu bucuruzi kandi kigahangana neza ku isoko”.
U Rwanda na Sénégal biteganya ko aya masezerano azafasha mu kongera ibikorwa by’ubucuruzi, guhuza abikorera no gutuma amahirwe ari mu bihugu byombi ahinduka imishinga ifatika, bityo umubano w’ibihugu byombi ukarushaho kugira inyungu ku bukungu n’abaturage babyo.

Ibitekerezo