Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, yafashe icyemezo cyo guhagarika umuco wo kongerera manda abayobozi bakuru ba leta bagejeje ku myaka y’ikiruhuko cy’izabukuru, mu rwego rwo kuvugurura imikorere y’inzego za leta no guha abandi amahirwe yo gufata inshingano.
Iki cyemezo kireba abayobozi b’ibigo bya leta, abakuriye inzego zikomeye z’igihugu, ndetse n’abasirikare bakuru, barimo abafite amapeti ya jenerali, bari basanzwe bongererwa igihe cyo gukomeza imirimo yabo nubwo bagejeje ku muaka iteganywa n’amategeko yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique kibitangaza, mu myaka yashize byari bimenyerewe ko buri Ukubboza, Perezida Ouattara yemeza ko bamwe mu bayobozi bakuru bakomeza imirimo yabo, kabone nubwo baba barengeje imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Icyakora, amakuru mashya agaragaza ko uyu mwaka, uwo muco ushobora guhagarara kuko nta gahunda yo guhita bongererwa igihe nk’uko byakorwaga mbere.
Ibi bivuze ko bamwe mu bayobozi bamaze igihe kinini mu nshingano bashobora kuzisimburwamo, hagashyirwaho abandi bafite ubushobozi bwo gukomeza imirimo y’inzego bayoboraga.
Ibi bivuze ko bamwe mu bayobozi bamaze igihe kinini mu nshingano bashobora kuzisimburwaho, hagashyirwaho abandi bafite ubushobozi bwo gukomeza imirimo y’inzego bayoboraga.
Iki cyemezo ntikireba abayobozi b’inzego za gisivili gusa, kuko gishobora no kugira ingaruka ku basirikare bakuru bagejeje ku myaka yo gusezererwa.
Mu nzego z’umutekano, kongerera igihe abasirikare bakuru byari uburyo bwo gukomeza kwifashisha ubunararibonye bwabo, cyanecyane mu bijyanye n’ubuyobozi, igenamigambi n’umutekano w’igihugu.
Gusa, guhagarika ubwo buryo bishobora gutuma habaho impinduka mu buyobozi bw’ingabo, abasirikare bakiri mu myaka yemererwa gukora bagahabwa amahirwe yo kuzamurwa mu ntera no gufata inshingano zikomeye.

Ibitekerezo