Cricket: U Rwanda rwatsinzwe na Zimbabwe

Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi (KWIBUKA Women’s T20I Tournament 2026) ryatangiriye kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga.

Mu mukino ufungura, Zimbabwe HPC yatsinze tombola ihitamo bowling. U Rwanda rwasoje igice cya mbere rufite amanota 139 muri over 20, rubuze abakinnyi 6. Belyse Murekatete ni we wigaragaje cyane, atsinda amanota 54 mu mipira 23, ubwo yinjiraga u Rwanda rumaze gutakaza abakinnyi 7 rufite amanota 65.

Zimbabwe HPC yasabwaga amanota 140 maze iyabona muri over ya 18 n’imipira ibiri, itsinda u Rwanda ku kinyuranyo cya wickets 3. Runyararo Pasipanodya wa Zimbabwe HPC yabaye umukinnyi w’umukino nyuma yo gutsinda amanota 40 mu mipira 36.

Mu wundi mukino, Nigeria yatsinze Malawi ku kinyuranyo cy’amanota 52, naho Zimbabwe HPC yongera gutsinda Brazil ku manota 153/6 kuri 106/10, itsinda ku kinyuranyo cy’amanota 47 (Brazil iba all-out).

Ku munsi wa kabiri, Nigeria irakina na Brazil, u Rwanda rukine na Malawi, mu gihe Zimbabwe HPC ihura na Nigeria. Imikino yose irabera i Gahanga.

Umunyazimbabwe yabaye umukinnyi w’umunsi

Ibitekerezo