Umuvugizi wa AFC/M23, Oscar Balinda, yatangaje ko zahabu na coltan bicukurwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) binyuzwa mu Rwanda, ariko ahakana ko bikorwa mu buryo bwa magendu.
Mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru, ku wa Kane w’ejo hashize, Balinda yavuze ko u Rwanda rusanzwe ari inzira y’ubucuruzi ihuza Umujyi wa Goma n’amasoko mpuzamahanga. Yasobanuye ko ibicuruzwa byinshi byinjira muri uwo mujyi binyuze mu Rwanda, bityo n’ibisohokamo—birimo amabuye y’agaciro—bikanyuzwa muri icyo gihugu mbere yo gukomeza ku byambu bya Mombasa muri Kenya cyangwa Dar es Salaam muri Tanzania.
Aya magambo yayavuze asubiza raporo Amnesty International yashyize ahagaragara ku wa 21 Nzeri 2026. Iyo raporo ishinja abarwanyi ba M23 gukorera ihohoterwa abacukuzi b’amabuye y’agaciro no korohereza iyoherezwa rya zahabu na coltan mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Amnesty ivuga ko ibikorwa byakorewe abacukuzi bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara.
Iperereza ry’uyu muryango ryibanze ku kirombe cya coltan giherereye hafi ya Rubaya, muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, no ku kirombe cya zahabu cya Lomera, muri Teritwari ya Kabare muri Kivu y’Amajyepfo. Amnesty ivuga ko yabajije abantu 26, barimo abacukuzi, inzobere mu by’amabuye y’agaciro, abafite ibirombe n’abo mu miryango y’abantu bahasize ubuzima. Yanasesenguye amafoto n’amashusho yafatiwe muri ibyo birombe.
Balinda yahakanye ibikubiye muri iyo raporo, avuga ko Amnesty International n’indi miryango bisa n’ibyishyurwa na Leta ya Kinshasa kugira ngo byangize isura ya AFC/M23. Icyakora, nta bimenyetso yatanze bishimangira ibyo birego.
Yongeyeho ko AFC/M23 yiteguye kwakira impuguke n’indorerezi zigenga zifuza kugera i Goma no mu duce turimo ibirombe, kugira ngo zirebere uko ibintu byifashe. Yagize ati: “Ntushobora kuba i New York ngo umenye ibibera i Rubaya.”
Amnesty International ivuga ko mbere yo gusohora raporo yayo yoherereje AFC/M23 ibibazo ariko ntiyabisubiza. Uyu mutwe wo urabihakana, ukavuga ko uwo muryango utigeze uwugezaho ibyo bibazo. Leta ya Kinshasa na yo, yari yabajijwe na BBC Gahuzamiryango ku byo Balinda yavuze, ntiyahita itanga igisubizo.

Ibitekerezo