Davido yaserukanye ikoti rimurikira Isi ibibazo Nigeria ifite

Davido yaserukanye ikoti (jacket) ryanditseho amazina y’abanyeshuri 39 n’abarimu 7 bo muri Oyo State muri Nigeria bashimuswe n’imitwe yitwaje intwaro muri iki gihugu.

Davido yakoze ibi ubwo yari mu gitaramo cyabaye tariki 10 Kamena 2026 mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yaririmbaga mu gitaramo gikomeye cyateguwe na FIFA cyo kubara iminsi isigaye ngo Imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 itangire (FIFA World Cup Countdown Concert).

Inyuma ku ikoti hari handitseho amagambo agira ati “BRING THEM HOME” (“Mubagarure mu rugo”).

Imbere ku ikoti hari handitse amazina y’abanyeshuri n’abarimu bose bashimuswe mu gace ka Oriire LGA muri Oyo State ndetse hari ananditse mu ibara ry’umutuku n’abarimu bamaze kugwa mu maboko y’ibyihebe.

Mbere yo kujya ku rubyiniro, Davido yagaragaye mu mashusho asobanura ko yahisemo kwambara iri koti kugira ngo amurikire Isi yose ibibazo by’umutekano muke n’ishimutwa ry’abana b’inzirakarengane biri mu gihugu cye cya Nigeria.

Davido yaserukanye ikoti ryanditseho amazina y’abanyeshuri n’abarimu bashimuswe n’ibyihebe (photo: Instagram)
Iri koti ryari rifite ubutumwa busaba ko abo banyeshuri n’abarimo kugarurwa murugo (photo: Instagram)
Ibindi:

Ibitekerezo